Volleyball U21: U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cy’isi

Nyuma yo gutsindwa n’amakipe yose uko ari ne yari kumwe nayo mu itsinda, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya.

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda ryari ririmo Reta Zunze Ubwumwe za Amerika, Canada, Serbia na Tuniziya, yananiwe gutsinda umukino n’umwe iba iya nyuma mu itsinda bityo isezererwa ku ikubitiro.

Ikipe y'u Rwanda U21 ni ubwa mbere yari igiye mu gikombe cy'isi.
Ikipe y’u Rwanda U21 ni ubwa mbere yari igiye mu gikombe cy’isi.

Mu mukino wa nyuma mu itsinda wabaye tariki 26/08/2013, ikipe y’u Rwanda yasabwaga kuwutsinda byanze bikunze kugirango yoyongerere amahirwe yo gukomeza, ariko ntibyakunze kuko Serbia yayitsinze amaseti 3-0. (25-13, 25-20, 25-20).

U Rwanda rwatsinzwe uwo mukino nyuma yo gutsindwa indi itatu yari yabanje aho yatsinzwe na Reta Zunze Ubwumwe za Amerika amaseti 3-1, itsindwa na Tuniziya amaseti 3-0, ikaba yari yanatsinzwe kandi na Canada amaseti 3-0.

Nk’uko bigenda mu mukino wa Volleyball, ntabwo ikipe isezerewe ihita itaha ahubwo izabanza ikine imikino yo guhatanira imyanya myiza (matches de classement).

Serbia nayo yatsinze u Rwanda amaseti 3 ku busa.
Serbia nayo yatsinze u Rwanda amaseti 3 ku busa.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Paul Ibrahim Bitok, avuga ko bahuye n’amakipe akomeye cyane mu itsinda bari baherereyemo ariko ngo ahanini gutsindwa gukabije byatewe no kutumva neza amabwiriza y’umutoza ndetse no gutinya cyane amakipe bahuye nayo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Gustave Nkurunziza, waherekeje iyo kipe, ngo yababajwe n’uko ikipe y’u Rwanda yitwaye muri iryo rushanwa, avuga ko igikeneye imyitozo ihagije ndetse n’amarushanwa menshi kugirango igire inararibonye kuko ngo nayo iri mu byo bazize.

Mbere yo kujya mu gikombe cy’isi, iyo ikipe y’u Rwanda yabanje kumara ibyumweru bibiri ikorera imyitozo aho muri Turukiya ndetse ihakina n’imikino ya gicuti mu rwego rwo kwimenyereza.

Ikipe y'u Rwanda ya Volleyball U21 yasezerewe idatsinze umukino n'umwe.
Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball U21 yasezerewe idatsinze umukino n’umwe.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 21, isezerewe nyuma y’iya barumuna babo batarengeje imyaka 19 nabo baherutse gusezererwa mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri Kamena uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka