Volleyball U21: U Rwanda rutsinzwe umukino wa kabiri

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi yongeye gutakaza umukino, mu irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 21 rikomeje kubera mu gihugu cya Tunisia, aho rwatsinzwe na Libya amaseti 3 kuri 1.

Ingimbi z'u Rwanda ntabwo zahiriwe n'uyu munsi
Ingimbi z’u Rwanda ntabwo zahiriwe n’uyu munsi

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2021 mu mugi wa Sousse, kuri stade nto y’imikino yo mu gace ka Rades aho.

Ikipe ya Libya yayoboye umukino ndetse inegukana amaseti abiri abanza, nyuma y’uko u Rwanda rwegukana iseti ya gatatu kubera akazi gakomeye kari gakozwe n’ingimbi zarwo, nyuma yo gutakaza umukinnyi wari ukomeye akaba na kapiteni w’u Rwanda, Gisubizo Merce wari umaze kujya hanze kubera imvune.

Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza u Rwanda
Ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza u Rwanda

Dore uko u Rwanda na Libya batsindanywe mu manota, Libya niyo ibanza (25-18, 26-13, 24-26, 25-18).

U Rwanda rwujuje imikino ibiri nta ntsinzi mu itsinda rya 2, nyuma yo gutsindwa umukino ubanza wabaye ku wa mbere na Misiri amaseti 3-0.

Ni ubwa mbere ikipe ya Libya cyangwa ikomoka muri Libya, itsinze u Rwanda mu marushanwa ayo ari yo yose ku rwego rwa Afurika.

Ingimbi za Libya ziririmba indirimbo y'igihugu
Ingimbi za Libya ziririmba indirimbo y’igihugu

Misiri ni yo iyoboye itsinda rya kabiri ririmo n’u Rwanda, aho Cameroon iri ku mwanya wa kabiri, Libya ku mwanya wa gatatu n’u Rwanda ku mwanya wa Kane.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu rucakirana na Cameroon, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba zo muri Tunisia, azaba ari saa kumi n’ebyiri zo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka