Volleyball U21: U Rwanda rusoreje irushanwa ku mwanya wa 8

Ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 21 zari mu gikombe cy’Afurika mu gihugu cya Tunisia, urugendo rwazo rwashyizweho akadomo nyuma yo gusoza imikino yabo ku mwanya wa 8 nta n’umwe batsinze.

U Rwanda rwasoje imikino yarwo ku mugoroba wa tariki 21 Kanama 2021, nyuma yo gutsindwa na Morocco amaseti 3-1 mu mukino wari uwo guhatanira umwanya wa 7 waje kwegukanwa na Morocco.

U Rwanda muri rusange rwakinnye imikino 6 harimo n’uwo bacakiranye n’ikipe y’igihugu ya Tunisia, iyoboye ibindi bihugu muri Volleyball ku ruhando rwa Afurika kugeza magingo aya, ariko intsinzi yakomeje kugorana kuko mu maseti 18 u Rwanda rwakinnye, rwabashije gutsindamo 2 gusa, hari iyo batsinze ku Ikipe y’igihugu ya Libya ndetse na Morocco.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, umutoza w’ikipe y’Igihugu Ntawangundi Dominique, avuga ko irushanwa ryagenze neza ku ruhande rumwe.

Ati “Irushanwa ryagenze neza ku bariteguye gusa twe ntabwo byagenze neza bijyanye n’umusaruro twabonye, gusa nabyo byaterwa n’impamvu nyinshi, kuba mu Rwanda twari tumaze igihe kinini tudafite amarushanwa y’abato, cyane cyane mu kiciro cya kabiri ngo babone amarushanwa ahagije muribo. Ikindi bavuye mu bigo by’amashuri bitandukanye, kuba kandi bari bavuye mu bizamini bya Leta bagahita bitabira byari bigoye kuko iyo urebye muri bo abafite imikino myinshi ni bacye, ntabwo barenga babiri bivuze ko rero bari bagifite byinshi byo kwiga ndetse no kumenyera amarushanwa, no kumenyerena hagati yabo byari bitugoye kubihuza mu gihe gito twari dufite.”

Ati “Ntekereza ko twigiye byinshi muri iri rushanwa mu buryo bw’imyiteguro, ndetse no mu buryo bwo gukora umushinga urambye wo kugira ngo gahunda y’iterambere rya volleyball, risubire ku rwego ryariho no kongera gutegura itsinzi kandi birashoboka”.

Imikino ya nyuma irakinwa kuri uyu wa mbere, aho ikipe ya Misiri yesurana na Tunisia naho Nigeria igahura na Cameroon bakinira umwanya wa gatatu.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izahaguruka muri Tunisia kuri uyu wa kabiri saa kumi z’umugoroba ku isaha ya Tunisia, bagaca i Doha muri Qatar bakagera i Kigali ku wa gatatu mu masaha y’igicamunsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka