Volleyball U21: U Rwanda ruracakirana na Tunisia kuri uyu wa gatanu

Nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda rya kabiri nta mukino n’umwe batsinze, ikipe y’u Rwanda iraza guhura na Tunisia yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri.

abakinni b'u Rwanda ubona ko ari bato ugereranyije n'ibindi bihugu bahanganye
abakinni b’u Rwanda ubona ko ari bato ugereranyije n’ibindi bihugu bahanganye

Nk’uko amategeko y’iri rushanwa ameze, ndetse n’uko twabisobanuye mu nkuru zacu ziheruka, ko amakipe yari mu matsinda yagombaga kubanza guhura hagati yayo, maze nyuma hakarebwa uko yakurikiranye bijyanye n’uko yatsinze, nyuma hagakurikiraho ko ahura itsinda rimwe ku rindi, bivuze ko iya mbere mu itsinda rya mbere igomba guhura n’iya nyuma mu itsinda rya kabiri, ari yo mpamvu u Rwanda rwabaye urwa nyuma mu itsinda rya kabiri ruhurira na Tunisia.

Ku munsi w’ejo nibwo u Rwanda rwakinnye n’ikipe ya Cameroon maze rutsindwa amaseti 3-0, ari nabwo rwuzuzaga imikino itatu yose nta ntsinzi.

U Rwanda ruracakirana na Tunisia kuri uyu wa gatanu
U Rwanda ruracakirana na Tunisia kuri uyu wa gatanu

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntawangundi Dominique, avuga ko iyi mikino yabakomereye mu rwego rwo gutsinda, gusa nanone yabaye myiza ku rwego rw’abakinnyi rwagiye ruzamuka umunsi ku wundi.

Ati “Ni imikino yatugoye mu buryo bwo gutsinda, gusa nanone yazamuye urwego rwacu bijyanye n’uko twahagurutse iwacu tumeze, twasanze amakipe yose ari hejuru mu gihe twebwe twari tumaze hafi imyaka itatu duhagaze nta porogaramu y’abato yaba mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwitabira kw’ikipe y’Igihugu”.

Ati “Bo barakoraga ndetse baranitabiraga imikino mpuzamahanga ndetse amakipe hafi ya yose ari hano yitabiriye igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 19 giheruka, ane muriyo avuye mu gikombe cy’Isi kandi nayo turi kumwe. Usanga rero bari hejuru yacu cyane mu bijyanye n’uburyo bw’imyiteguro, ariko mu bijyanye n’ubushobozi ntabwo baturi hejuru cyane, iyo nabo bagira amahirwe yo kwitegura baba bari ku rwego rwo guhangana”.

Cameroon na yo yaraye itsinze u Rwanda
Cameroon na yo yaraye itsinze u Rwanda

Dore uko amatsinda yarangiye:

Group A

Tunisia
Nigeria
Gambia
Morocco

Group B

Egypt
Cameroon
Libya
Rwanda

Imikino irakomeza kuri uyu wa gatanu kuri stade ya Rades, mu mujyi wa Tunis

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka