Volleyball U21: Igihunga cyatumye u Rwanda rutsindwa umukino wa kabiri na Tuniziya

Nyuma yo gutsindwa na Reta Zunze ubumwe za Amerika mu mukino wayo wa mbere, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 21, kuri uyu wa gatanu tariki 23/08/2013 yongeye gutsindwa na Tuniziya amaseti 3-0 mu gikombe cy’isi kirimo kubera muri Turukiya.

Tuniziya yatwaye igikombe cya Afurika, yatsinze u Rwanda iseti ya mbere byihuse ku manota 25-12. Iseti ya kabiri Tuniziya yayitsinze ku manota 25 kuri 15, naho iya gatatu, n’bwo kuri buri seti u Rwanda rwagendaga rwivugurura ariko nayo rwayitsinzwe ku manota 25 ya Tuniziya kuri 18.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Paul Ibrahim Bitok avuga ko igihunga no kudakurikiza amabwiriza ye ari byo byatumye batsindwa uwo mukino, bikaba byatumye batangira kugira impungenge zo gusezererwa hakiri kare.

Yagize ati: “Tuniziya niyo kipe twabonaga dushobora kuzatsinda muri iri tsinda ariko tubabajwe n’uko tutabashije kuyitsinda. Mu gikombe cya Afurika, iyi kipe twari twarakinnye nayo iradutsinda, ariko abakinnyi banjye bari bemenye uko ikina ku buryo twizeraga kuyitsinda.

Ariko umukino ugitangira, abakinnyi banjye bayigiriye ubwoba cyane, bakora amakosa menshi haba mu gusatira ndetse no kwakira imipira bituma gukina umukino wabo no gukoresha amayeri twabigishije bibananira, aricyo cyatumye dutsindwa.”

Bitok yavuze ko nyuma yo gutsindwa uwo mukino wa kabiri, byatumye bagira igihunga cy’uko bashobora gusezererwa hakiri kare muri iryo rushanwa, ariko ngo bagomba gushaka uko batsinda imikino ibiri basigaranye kugirango bizere kuguma mu irushanwa.

Ati: “Kuba tudatsinze uyu mukino biduteye ikibazo gikomeye kuko dusigaje gukina imikino ibiri n’amakipe akomeye cyane Canada na Serbia. Aya makipe ubwo yakinaga narebye umukino wayo mbona arakomeye cyane, ariko tugomba kwitanga tukareba ko twayatsinda kugirango twizere kuguma mu irushanwa.”

Mu gihe ikipe y’u Rwanda yananirwa gutsinda Serbia na Canada mu mikino ibiri isigaranye, yahita isezererwa mu irushanwa ku ikubitiro, nk’uko byagendekeye ikipe ya barumuna babo batarengeje imyaka 19, basezerewe ku ikubitiro mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique muri Kamena uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka