Volleyball: U Rwanda rwongeye gutsinda Botswana mu mikino ibiri ya gicuti

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura kujya muri Cameroun mu mikino ya nyuma y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne muri Kanama uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda ya volleyball yakinnye imikino ibiri na Botswana i Kigali, maze yombi u Rwanda ruyitsinda ku buryo bworoshye.

Ikipe y’u Rwanda yari yaratsinze Botswana mu mikino ibiri yari yabereye i Gaborone mu byumweru bibiri bishize, n’i Kigali mu rugo yahitwaye neza maze yongera kuyitsinda mu mikino ibiri.

Umukino wa mbere wabaye ku wa cyumweru u Rwanda rwatsinze amaseti 3-0 (25-21, 25-19, 25-19), undi ukinwa ku wa mbere, aho warangiye nabwo u Rwanda rutsinze ariko bwo amaseti 3-1 (29-27, 25-22, 28-26 na 25-20).

Amakipe yombi yafashe ifoto y'urwibutso umukino urangiye.
Amakipe yombi yafashe ifoto y’urwibutso umukino urangiye.

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya volleyball, Paul Bitok, avuga ko ikipe ye imaze kumenyerana cyane ku buryo hasigaye utuntu dukeya azakosora mu minsi icyenda isigaye kugirango azitware neza muri Cameroun.

Bitok yagize ati, “Gukina n’ikipe ya Botswana ifite abakinnyi barebare cyane byaradufashije kwiga amayeri yo kumenya kubanyuzaho imipira ndetse no kugarira imipira yabo. Amakosa ikipe yakoraga mbere arimo nko kutamenye kwakira imipira neza yaragabanutse, nkaba mpamya ko mu mikino ya gicuti mikeya dusigaranye byose bizakemuka”.

Umutoza Bitok arimo kugira abakinnyi inama.
Umutoza Bitok arimo kugira abakinnyi inama.

Mbere yo kujya muri Cameroun, ikipe y’u Rwanda izakina indi mikino ibiri ya gicuti hagati ya Rayon Sport Volleyball Club ku wa gatanu tariki ya 7/2/2014, ndetse bukeye bwaho ku wa gatandatu bakine n’indi kipe izaba igizwe n’abakinnyi b’abahanga bakomoka mu makipe atandukanye mu Rwanda (All Stars Team).

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izegera muri Cameroun habura iminsi itatu ngo irushanwa nyirizina ritangire tariki ya 12/2/2014, kugirango abakinnyi babanze bemenyere ikirere cy’icyo gihugu.

Umukino ntabwo witabiriwe n'abantu benshi nk'uko bisanzwe.
Umukino ntabwo witabiriwe n’abantu benshi nk’uko bisanzwe.

Muri iyo mikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Pologne kuva tariki 31/8/2014, u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Cameroun, Algeria, Nigeria na Gabon.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka