Volleyball: U Rwanda rwashimwe aho rugeze rwitegura kwakira igikombe cya Afurika

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika yashimye aho u Rwanda rugeze rwitegura igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda mu byumweru bibiri biri imbere.

Ku Cyumweru tariki 22 Kanama 2021 muri Kigali Arena habaye umuhango wo gusinya amasezerano yo kwakira igikombe cya Afurika kizabera mu Rwanda, amasezerano yasinywe hagati y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB).

Aya masezerano kandi yasinyiwe imbere y’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, iyi Minisiteri ikaba ari na yo muterankunga mukuru w’iri rushanwa.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier.
Visi-Perezida wa CAVB Kioni Waithaka
Visi-Perezida wa CAVB Kioni Waithaka

Visi Perezida wa CAVB Kioni Waithaka unamaze iminsi mu Rwanda, yashimye aho u Rwanda rugeze rwitegura aya marushanwa, ariko avuga ko bitamutunguye kuko asanzwe azi ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe neza.

Yagize ati “Aho imyiteguro igeze urabona ko ari ibintu bishimishije, urebye ingamba zashyizweho zo kwirinda iki cyorezo cya Coronavirus ubona bishimishije, uko bakwakira ukigera ku kibuga cy’indege ukabanza ugapimwa, ukajya mu kato, ubona ko bashyizeho ingamba zifatika.”

Perezida wa FRVB Ngarambe Raphaël, yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro iri kugenda neza ku mpande zose, ariko avuga ko batagomba kwirara kuko mu Cyumweru gitaha baza gukora inama zigomba guhuza inzego zose zirebwa n’iri rushanwa

Ati “Icyo twavuga ni uko imyiteguro iri kugenda neza ku mpande zose, Visi-Perezida wa CAVB na we uri aha ngira ngo yanabyivugiye ko yabonye ibisabwa byose biri ku murongo kandi kugeza ubu ntacyo baranenga, ariko natwe ntitugomba kwirara iminsi isigaye turayibyaza umusaruro kugira ngo irushanwa rizagende neza.”

Hafashwe ifoto y'urwibutso nyuma y'uyu muhango
Hafashwe ifoto y’urwibutso nyuma y’uyu muhango

Nyuma yo gusinya aya masezerano, hakurikiyeho umuhango wo kumurika ikirango cy’irushanwa (Logo) cy’iri rushanwa rya 2021, aho hagaragaramo inyubako ya Kigali Convention Centre, umugabane wa Afurika ndetse n’umuntu uri gukina umupira wa Volleyball.

Ikirango cy'irushanwa ku bagabo kigaragaza n'amatariki y'irushanwa
Ikirango cy’irushanwa ku bagabo kigaragaza n’amatariki y’irushanwa
Ikirango cy'irushanwa ku bagore kigaragaza n'amatariki y'irushanwa
Ikirango cy’irushanwa ku bagore kigaragaza n’amatariki y’irushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka