Volleyball: U Rwanda rutsinze umukino wa 2 mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, yiyongereye amahirwe yo kwerekeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika nyuma yo kwisasira ikipe y’igihugu ya Burkina Faso iyitsinze amaseti 3-0 (25-8, 25-7, 25-14).

U rwanda rutsinze Burkina Faso rwiyongerera amahirwe yo gukina 1/4
U rwanda rutsinze Burkina Faso rwiyongerera amahirwe yo gukina 1/4

Uyu ubaye umukino wa 2 ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze muri 3 imaze gukina muri rusange, mu itsinda rya B.

U Rwanda rwatangiye nabi iki gikombe cy’Afurika rutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Kenya amaseti 3-0, mu mukino wa mbere mu itsinda wakinwe ku wagatatu tariki ya 16 Kanama 2023.

Mu mukino wa 2 u Rwanda rwacakiranye na Lesotho maze abakobwa b’umutoza Paulo De Tarso w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, batsinda Lesotho amaseti 3-0 mbere yuko bisasira ikipe ya Burkina Faso.

Kapiteni w'ikipe y'Igihugu, Munezero Valentine arenza umupira
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Munezero Valentine arenza umupira

Nyuma y’uyu mukino, u Rwanda rusa nk’aho rwamaze kwizera kwerekeza mu mikino ya ¼ ugendeye ku mibare gusa, bakaba bagifite indi mikino 2 imbere.

U Rwanda ruragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu rukina n’ikipe y’Igihugu ya Uganda, yo imaze gutsindwa na Kenya amaseti 3-0.

U Rwanda ruzasoza imikino yo mu itsinda ku cyumweru tariki 20 Kanama 2023, rukina n’ikipe y’igihugu ya Morocco.

Igihe u Rwanda rwatsinda iyi mikino yombi rusigaje, bizaruha amahirwe yo gusoza ku mwanya 2 mu itsinda, bityo rube rwatombora neza mu mikino ya 1/4.

Ku munsi w'ejo u Rwanda rwatsinze Lesotho amaseti 3-0
Ku munsi w’ejo u Rwanda rwatsinze Lesotho amaseti 3-0
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka