Volleyball: U Rwanda ruracakirana na Algeria muri ¼ cy’Igikombe cy’Afurika

Nyuma yo gusoza imikino yo mu matsinda y’Igikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore, imikino ya ¼ irakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina n’igihugu cya Algeria.

U Rwanda rurahura na Algeria kuri uyu wa 2
U Rwanda rurahura na Algeria kuri uyu wa 2

Ku cyumweru cyaraye kirangiye nibwo hasozwaga imikino yo mu matsinda, aho u Rwanda mu itsinda rya kabiri (Group B) rwasoje ku mwanya wa 2, inyuma y’igihugu cya Kenya giheruka ku mukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika giheruka muri 2021.

Muri iri tsinda, u Rwanda rwari kumwe n’ibihugu nka Burkina Faso, Kenya, Lesotho, Uganda ndetse na Morocco aho igihugu cya Kenya aricyo cyasoje iri tsinda kiyoboye, n’amanota 15 nyuma yo gutsinda imikino yose.

U Rwanda rwasoje imikino yo mu matsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsinda imikino 3 muri 5 rwakinnye, bivuze ko rwatakaje imikino 2 harimo uwo rwatsinzwe na Kenya amaseti 3-0 ndetse na Morocco amaseti 3-2.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda rya kabiri (Group B)
U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda rya kabiri (Group B)

Nyuma yo gusoza ku mwanya wa 2, u Rwanda rwahise rutombora guhura n’ikipe ya Algeria yo yabaye iya 3 mu itsinda rya mbere.

Itsinda rya mbere ryari rigizwe na Cameroon yakiriye iri rushanwa, Misiri (Egypt), Algeria, Burundi, Mali ndetse na Nigeria.

Muri iri tsinda, ikipe ya Misiri ni yo yasoje ari iya mbere nyuma yo gutsinda imikino yayo yose, Cameroon ku mwanya wa 2, Algeria ku mwanya wa 3, Nigeria ku mwanya wa 4, Mali ku mwanya 5 naho U Burundi busoza ku mwanya wa 6.

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2021, u Rwanda rwari rwakatishije itike yo gukina imikino ya ½, gusa ntabwo rwabashije gukomeza kuko rwaje guterwa mpaga, kubera gukinisha abakinnyi batari bafite ibyangombwa.

Algeria ni imwe mu makipe akomeye yitabiriye iri rushanwa
Algeria ni imwe mu makipe akomeye yitabiriye iri rushanwa

Ikipe izatsinda hagati y’u Rwanda rwa na Algeria, izahura n’izaba yatsinze hagati ya Uganda ndetse na Egypt.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka