Volleyball: Shampiyona y’u Rwanda yagarutse

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yatangaje ko shampiyona y’umwaka wa 2022-2023 izatangira ku itariki ya mbere Ukwakira uyu mwaka.

Ni shampiyona yaherukaga kuba muri Gashyantare uyu mwaka, aho yakinwe yaritiriwe Forzza, maze yegukanwa n’ikipe ya Gisagara Volleyball Club mu bagabo, mu gihe mu kicyiciro cy’abagore igikombe giheruka cyegukanywe na APR.

Iyi shampiyona izakinwa mu huryo busanzwe bukoreshwa, aho amakipe azahura yose hagati yayo muri buri cyiciro, maze hakazafatwa ayabaye aya mbere 4 maze agakina Carré d’as.

Guhera muri Werurwe uyu mwaka, ubwo shampiyona yari isojwe, FRVB yagize ibindi bikorwa by’imikino bitandukanye haba ibyo yiteguriye ndetse n’andi marushanwa yateguwe n’abandi, aho nko mu marushanwa Federasiyo y’iteguriye harimo irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (GMT), irushanwa risanzwe riba ngarukamwaka.

Muri uyu mwaka kandi muri Volleyball habaye irushanwa rya Memorial Kayumba, Memorial Rutsindura, Gisagara Tournament, KVC Tournament yabereye muri Uganda ndetse na Gisaka Open.

Usibye ayo marushanwa yagiye yitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda, muri uyu mwaka FRVB ifatanyije na Minisiteri ya Siporo yagiye itegura ikanohereza amakipe atandukanye mu mikino mpuzamahanga, nk’aho muriyo hari imikino ya Volleyball yo ku mucanga, hasohotse ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 19 (abahungu n’abakobwa), aho yari mu gikombe cy’akarere ka gatanu, imikino yabereye i Burundi.

Muri uyu mwaka kandi nibwo abakinnyi 2 ba volleyball yo ku mucanga begukanye umwanya wa 4 mu mikino y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth games, yabereye i Birmingham mu gihugu cy’u Bwongereza.

Muri iyi Federasiyo kandi uyu mwaka bohereje ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 23 yabereye mu gihugu cya Tunisia.

Usibye shampiyona kandi u Rwanda ruzakira n’imikino ihuza amakipe y’igiporisi muri aka karere (EAPCO games).

Biteganyijwe ko iyi shampiyona izarangira muri Mutarama umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka