Volleyball: Shampiyona y’u Rwanda mu isura nshya, POLICE VC mu makipe yo kwitega (Amafoto)

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Mata ni bwo shampiyona y’umwaka wa 2023 mu mukino wa volleyball mu Rwanda yatangiraga shampiyona yagaragaje imbaraga mu itangira ndetse n’ishingwa ry’ikipe ya POLICE VC.

POLICE VC ikipe nshya muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda
POLICE VC ikipe nshya muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda

Bitandukanye n’uburyo shampiyona zabanje zakinwemo, Shampiyona y’uyu mwaka wa 2023 izakinwa mu duce (Round 6) zizaba zigizwe n’imikino ibanza ni yo kwishyura aho nyuma ya ya Round 3 amakipe ashobora kuzongeramo abakinnyi mu makipe yabo mbere yuko round ya 4 itangira kuko ariyo izatangiza imikino yo kwishyura.

Nyuma amakipe 4 ya mbere akazahura agakina imikino ya kamarampaka (Playoffs).

Mu byagaragaye mu ntangiriro ziyi shampiyona harimo ihangana rikomeye hagati y’amakipe yose uhereye mu bagore ndetse no mu cyiciro cy’abagabo.
Gusa kimwe mu bibazo byagaragaye ni ubuke bw’ibibuga aho uyu mukino usanzwe ukinirwa mu nzu bifashishije n’ibibuga byo hanze nka kimwe mu mbogamizi ku bakinnyi muri rusange kuko usanga akenshi bahakura imvune za hato na hato.

Icyo kwishimira muri uyu mukino ni ikipe nshya I shyirahamwe ry’umukino wa volleyball bungutse ari POLICE VC ikipe yashinzwe na POLICE y’Urwanda aho ku ikubitiro yahise ishyiramo amakipe 2 abagabo n’abagore ndetse aya makipe aka akomeye bijyanye n’abakinnyi afite binganjemo abari basanzwe bamenyerewe muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda ndetse n’abakinnyi bakiri bato nkazimwe mu ntego zayo muguteza imbere abakinnyi bakina uyu muki hitabwa mu kuzamura abana b’abanyarwanda.

Mu mikino ikomeye yabaye kuri uyu munsi wa mbere wa shampiyona ni nkaho ikipe ya POLICE VC yatsinzwe na GISAGARA VC ifite umwanya wa 3 muri afurika amaseti 3 kuri 1 mu gihe ikipe ya POLICE VC ariyo yari yabanje iseti ya mbere.

Undi mukino wari utegerejwe cyane ni uwahuje ikipe ya APR VC n’ikipe ya REG VC ibitse igikombe cya Shampiyona aho warangiye ikipe ya REG itsinze APR VC amaseti 3 kuri 2.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka