Volleyball: RRA na APR ziragera i Kigali kuri uyu wa Gatatu

Amakipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagore, 2022 Women Club Championship, yaberaga muri Tunisia aragaruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena 2022.

APR WVC ni yo yasoje ku mwanya wa hafi, uwa 5
APR WVC ni yo yasoje ku mwanya wa hafi, uwa 5

Kuva tariki ya 19 Gicurasi, izo kipe zombi zari mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia, aho zari zaritabiriye iyo mikino nyafurika, ikaba yarangiye ku wa kabiri ryegukanywe na KCB yo muri Kenya itsinzwe Al ahly yo mu Misiri.

Ikipe ya APR WVC niyo yasoje ku mwanya wa hafi aho yasoje ku wa 6 nyuma y’amakipe akomeye nka Kenya Pipeline na Commercial Bank zo muri kenya, Al ahly yo mu Misiri ndetse na Club Féminin de Carthage yo muri Tunisia.

RRA imaze kwitabira iri rushanwa kenshi ndetse akaba ari nayo kipe yonyine yo mu Rwanda yabashishe kugera muri ½, ntabwo yahiriwe n’uyu mwaka kuko yasoje iri ku mwanya wa 9.

RRA WVC yabaye iya cyenda
RRA WVC yabaye iya cyenda

N’ubwo ariko RRA yasoje ku mwanya utari mwiza, bijyanye n’uko yagiye yitwara mu myaka yashize, iyi kipe niyo ifite umukinnyi watigishije abitabiriye iryo rushanwa nyuma yo kuba umukinnyi mwiza watsinze amanota menshi kurusha abandi, ariwe Yankurije Françoise, kuko kugeza ku mukino wa nyuma yari amaze gutsinda amanota 109 mu mashoti (attacks) 100 yohereje mu kibuga cy’uwo bahanganye.

Andi manota atandatu yayatsinzwe mu buryo bwo kuzibira abo bahanganye (block), andi 3 yayatsinze arobye.

Tukivuga kandi ku bakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza mu buryo bwo gutsinda amanota menshi, barimo Nzamukosha Oliva wa RRA, Munezero Valentine wa APR, Bayija Yvonne wa APR na Mukantambara Seraphine wa APR.

Ku bakurikiranira hafi izi kipe zombie, bavuga ko ntako zitagize bijyanye n’imyiteguro zagize isa nk’aho idahagije nyuma yaho Igihugu cy’u Rwanda cyari mu bihano bitacyemerera gutegura amarushanwa, ndetse n’umubare munini w’abakinnyi bakiri bato no gutakaza abakinnyi bakomeye.

Nk’ikipe ya RRA yatakaje umukinnyi wayo ukomeye ukina aciye iburyo wavunitse urutoki bakigera muri Tunisia, Lizzy Gaoleseletse Gasekgorwe ukomoka mu gihugu cya Botswana, ndetse na Uwamahoro Betty wari umaze gutandukana n’iyo kipe.

Nk’uko amakuru ava muri Tunisia abivuga, aya makipe arasesekara i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wagatatu isaa sita n’iminota 15 (12:15am), bivuze ko bizaba byabaye ku wa kane.

Aya makipe arakomereza mu mikino ya nyuma y’irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, iteganyijwe kuva tariki ya 4 na 5 Kamena 2022, izabera mu Ntara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka