Volleyball: RRA igiye gushora asaga miliyoni 25 mu irushanwa ngarukamwaka

Ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA), Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yateguye irushanwa rizahuza amakipe yose akina ikiciro cya mbere muri uwo mukino, rikazajya ritwara asaga miliyoni 25 buri mwaka azatangwa na RRA.

Abayobozi muri icyo gikorwa baganira n'itangazamakuru
Abayobozi muri icyo gikorwa baganira n’itangazamakuru

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo 2021, habaye ikiganiro hagati y’abayobozi ba Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda barimo visi Perezida wa mbere, Nsabimana Eric n’umunyamabanga Mucyo Philbert ndetse n’uwari uhagarariye RRA, Uwitonze Jean Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora muri icyo kigo.

Icyo kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku itegurwa ry’iryo rushanwa riteganyijwe gutangira hagati ya taliki 27 na 28 Ugushyingo 2021.

Ikirango cy'iryo rushanwa
Ikirango cy’iryo rushanwa

Asobanura byinshi ku bijyanye n’irushanwa, Nsabimana yavuze ko bifuje ko rizajya riba buri mwaka ndetse rikazajya riba muri uku kwezi.

Ati “Ni irushanwa twifuje ko rizajya riba buri mwaka muri uku kwezi, akaba rizajya riba mu cyiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, rikazajya riba ari irushanwa rifunguye (Open Tournament), gusa bidakuyeho ko hari ikipe yindi yumva yashobora guhatana n’izo zo mu kiciro cya mbere na yo yakwiyandikisha. Ni irushanwa rizaba rikurikije amategeko ya Volleyball, ibijyanye n’amatsinda azaba abarizwamo bikazagenwa n’inama itegura irushanwa (Technical meeting) izaba mbere ho umunsi umwe w’irushanwa nyirizina.”

Abajijwe ku makipe yamaze kugaragaza ubushake bwo kwitabirra iri rushanwa, Mucyo Philbert yasubije ko amakipe yose asanzwe akina ikiciro cya mbere ko yiteguye, yewe hakaziyongeraho Kigaki Volleyball Club (KVC) na IPRC Musanze na zo zizagaragara mu kiciro cya mbere uyu mwaka, ndetse na ST Aloys (abakobwa) nta gihindutse na yo izitabira iri rushanwa.

Uwitonze yasobanuriye itangazamakuru ko bahisemo gukorana na Volleyball kuko babonye ko ariwo mukino ukunzwe.

Ati “Twumva ko imikino yose mu Rwanda yatera imbere, gusa mu marushanwa ashize Abanyarwanda bagaragaje ko bakunda umukino wa Volleyball ku buryo tubona ko ari ahantu heza abasora bagaragarira, kuko ni abanyacyubahiro, ni abantu mu by’ukuri badutunze twese. Ni abantu batunze igihugu binyuze mu misoro batanga, ni abantu b’agaciro ku buryo twumva ko bakwiriye kujya mu mukino Abanyarwanda barimo kurushaho gukunda”.

Ubusanze ikiciro cya mbere kigizwe n’amakipe umunani (8) mu bagabo ndetse n’amakipe atandatu (6) mu bagore.

Iri rushanwa rizabera i Kigali ku bibuga bya Petit Stade na Maison des Jeunes ku Kimisagara, na ho imikino ya nyuma biteganyijwe ko ishobora kubera muri Kigali Arena.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka