Volleyball: REG VC yisanze mu itsinda rimwe na Mouloudia yo muri Tunisia

Ikipe ya REG VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ afurika CAVB CLUB CHAMPIONSHIP 2023 yisanze mu itsinda rya kane (Group D) iri kumwe na Mouloudia Sportive de BouSalem yo mugihugu cya Tunisia.

Ikipe ya REG VC yegeze muri Tunisa ku wa 2 taliki ya 9 Gicurasi
Ikipe ya REG VC yegeze muri Tunisa ku wa 2 taliki ya 9 Gicurasi

Ni tombora yabaye mu ijoro ryacyeye ibera mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Haouaria ari naho hazabera imwe mu mikino igize iri rushanwa.

Ikipe ya REG VC yisanze iri kumwe kandi n’andi makipe arimo Association Sportive de L’Institut National de la Jeunesse et Des Sports d’Abidjan (Ivory coast), ndetse na ETHIOPIA MUGHER yo muri Ethiopia.

Amakipe 15 aturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’afurika ni yo yitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka rigiye kubera mu gihugu cya Tunisia ku nshuro ya 2 yikurikiranya.

REG VC yisanze mu itsinda rya 4
REG VC yisanze mu itsinda rya 4

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kigali Today, Umutoza w’ikipe ya REG VC Kwizera Pierre Marchal yavuze ko biteguye neza ndetse ko nyuma ya tombora babonye ko itsinda barimo rikinika.

Ati: “Tumeze neza, twageze muri Tunisia amahoro, twakoze imyitoza kuva tugeze hano usibye akantu gato ka bamwe mu bakinnyi bacu bahuye nako ku bijyanye n’amafunguro ya hano ariko abanganga babitayeho ubu bameze neza kandi bariteguye”.

Umutoza Kwizera Pierre Marchal akomeza avuga ko ku bijyanye n’itsinda bisanzemo rya kane ko bazakora ibishoboka byose bakitwara neza kuko rikinika.

Ati: “Ku bijyanye n’iri tsinda turimo, turizeza abanyarwanda kuzitwara neza kuko iritsinda twisanzemo amakipe turayazi rirakinika kandi ikindi ni volleyball twese tukina tugomba kwitwara neza tukayobora itsinda kujyeza tujyeze kuri final”

Inama itegura irushanwa yabaye mu ijoro ryacyeye
Inama itegura irushanwa yabaye mu ijoro ryacyeye

Ikipe ya REG VC iratangira imikino yayo kuri uyu wa gatanu icakirana na MUGHER VC yo mugihugu cya Ethiopia.

Tubibutse ko ikipe ya Gisagara vc ariyo kipe yo mu Rwanda yagize umwanya mwiza kuko ifite umudari w’umuringa uhabwa uwegukanye umwanya wa gatatu yabonye umwaka ushize wa 2023.

Ikipe ya APR WVC nayo n’indi kipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, gusa yo ikaza kumenya ikipe bazahura kuri uyu wa kane nyuma y’inama itegura irushanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka