Volleyball: REG VC yasinyishije Dusengimana Wicklif wakinaga mu Misiri

Ikipe ya Volleyball Sosiyete Nyarwanda ishinzwe Ingufu (REG) REG VC, imaze gusinyisha umukinnyi Dusengimana Wyclif amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu musore wakiniraga ikipe yo mu gihugu cya Misiri ya Canal Sports Club.

Perezida wa REG aha Dusengimana Wyclif ikaze mu muryango wa REG VC
Perezida wa REG aha Dusengimana Wyclif ikaze mu muryango wa REG VC

Nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Twitter rw’ikipe ya REG VC kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, REG VC yemeje ko Dusengimana Wicklif ari umukinnyi wayo mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Mu kiganiro umuyobozi wa REG VC Geoffrey Zawadi yagiranye na Kigali Today, yavuze ko batakaje abakinnyi batatu kandi bagomba kubasimbuza byihuse.

Yagize ati “Navuga ko twatakaje abakinnyi babatu barimo Otama Sevior tutatangiranye shampiyona, Mukunzi Christopher na Mutabazi Yves tutari kumwe mu mikino ya Playoffs, navuga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukabasimbuza”.

Ku bijanye no kuba ikipe itaritwaye neza mu mikino ya kamarampaka, uyu muyobozi yavuze ko kubura abakinnyi batatu kandi b’igenzi byatumye bagira umusaruro mubi.

Abayobozi ba REG VC bamuhaye ikaze
Abayobozi ba REG VC bamuhaye ikaze

Yagize ati “Urabizi ko twakinnye iyi mikino tudafite abakinnyi batatu bacu navuze haruguru, kandi navuga ko byatugizeho ingaruka bituma dutahukana umwanya wa gatatu”.

Yakomeje avuga ko ikipe igomba kwitegura kuzakina imikino mpuzamahanga (CAVB Championship) dore ko ubusanzwe yari ifite tike yo kuzakina iyi mikino mu kwezi kwa Mata 2020 ikabangamirwa n’icyorezo cya COVID-19.

Dusengimana Wicklif werekeje muri REG VC yakinnye mu makipe ya Canal Sports Club yo mu Misiri na Gisagara VC na APR VC yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka