Volleyball: REG na APR y’abagore ni zo zegukanye irushanwa ryo gushimira abasora.

Kuri iki cyumweru mu nyubako y’imikino izwi nka BK ARENA, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora aho ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG VC na APR y’abagore ari zo zegukanye ibikombe.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri rikinwa aho imikino yatangiye mu mpera z’icyumweru dusoje, itangira habanza gukinwa imikino yo mu matsinda nyuma amakipe yakomeje muri ½ ahurira muri BK ARENA ku Cyumweru tariki 20/11/2022.

Ndayisaba Sylvestre wa Gisagara atanga umupira bakina na Forefront
Ndayisaba Sylvestre wa Gisagara atanga umupira bakina na Forefront

Ikipe ya REG VC mu bagabo ni yo yegukanye igikombe ihigitse ikipe ya Gisagara Volleyball Club nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-1.

REG VC yishimira kwigaranzura Gisagara ikayitwara igikombe
REG VC yishimira kwigaranzura Gisagara ikayitwara igikombe

Ikipe ya REG VC yari mu itsinda rimwe na GISAGARA ndetse na KVC aho mu mikino y’amatsinda ikipe ya GISAGARA yari yatsinze REG, gusa ntibyaje kuyihira ubwo bongeraga guhurira ku mukino wa nyuma dore ko yahise iyigaranzura.

Abakobwa ba APR VC bahagaze neza muri iyi minsi
Abakobwa ba APR VC bahagaze neza muri iyi minsi

Ku ruhande rw’abagore, ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority” yari ibitse iki gikombe, nayo ntiyahiriwe kuko yaje gutsindwa ku mukino wa nyuma n’ikipe ya APR amaseti 3 kuri 1.

Mukunzi Christophe wa APR VC agerageza kugarura umupira
Mukunzi Christophe wa APR VC agerageza kugarura umupira

Ikipe za police y’u Rwanda (FOREFRONT VC) mu bagabo n’abagore ni zo zegukanye imyanya ya gatatu mu byiciro byombi, aho mu bagabo ikipe ya FOREFRONT yatsinze ikipe ya APR VC amaseti 3-1, naho mu bagore ikipe ya FOREFRONT itsinda ikipe ya Ruhango amaseti 3-0.

Lea libero wa RRA ni umwe mu bakinnyi bato batanga icyizere
Lea libero wa RRA ni umwe mu bakinnyi bato batanga icyizere

Amakipe ya mbere muri iri rushanwa zahawe igikombe na sheke ya miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ikipe za kabiri zihabwa Imidari na sheke ya miriyoni imwe n’igice naho ikipe za gatatu zihabwa imidari na sheke ya miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Usibye ibyo bihembo kandi, hanahembwe abakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa.

Dore uko abakinnyi bahembwe.

Abagore

Best server Munezero Valentine (APR)
Best receiver: Mukandayisenga Benitha (APR)
Best Attacker: Masaisai Pamella (RRA)
Best Blocke: Amito Shallon(Forefront)
Best Libero: Betty Uwamahoro (APR)
Setter: Ernestine Akimanizanye (RRA)
MVP: Mukantambara Seraphine (APR)

Abagabo

Best server: Marcel Guiondong (REG)
Best Receiver: Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara)
Best setter: Mahoro Yvan (REG)
Best Attacker: Marcel Guiondong (REG)
Best Blocker: Rukerangabo Yvan (Forefront)
Best Libero: Rwigema Simon (REG)
MVP: Marcel Guiondong (REG)

Tubibutse ko irushanwa riheruka ryari ryegukanywe na RRA mu bagore naho mu bagabo igikombe cyari cyegukanywe na Gisagara volleyball Club.

ikipe ya RRA ifite igikombe giheruka ntiyahiriwe
ikipe ya RRA ifite igikombe giheruka ntiyahiriwe
Forefront VC yegukanye umwaka wa gatatu
Forefront VC yegukanye umwaka wa gatatu
Gisagara VC yabaye iya kabiri mu bagabo
Gisagara VC yabaye iya kabiri mu bagabo
Byari ibyishimo.... aha ni muri BK Arena
Byari ibyishimo.... aha ni muri BK Arena
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka