Volleyball: Police na APR zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka

Amakipe ya APR mu cyiciro cy’abagore na Police mu cyiciro cy’abagabo yegukanye ibikombe mu irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abahoze ari abakinnyi, abakozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Police VC yishimira igikombe
Police VC yishimira igikombe

Ni irushanwa kuri iyi nshuro ryari ryitabiriwe n’amakipe 18 yose hamwe arimo amakipe 5 yavuye mu gihugu cya Uganda, abagore n’abagabo.

Ni irushanwa rimaze kuzamuka cyane ugendeye ku makipe aryitabira ndetse no kuba ari mpuzamahanga kuko usanga amakipe yo mu Karere arishyira ku ngengabihe yayo ya buri mwaka.

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Police Volleyball Club ni yo yegukanye iki gikombe itsinze ikipe ya Gisagara Volleyball Club ku mukino wa nyuma amaseti atatu ku busa.

Mu rugendo rugana ku gikombe, ikipe ya Police Volleyball yabanje gutsinda ikipe ya APR VC muri ½ amaseti 3 kuri 2 ivuye inyuma, dore ko APR VC ari yo yari yabanje gutsinda amaseti 2 ya mbere.

Gisagara VC ni yo yegukanye umwanya wa kabiri
Gisagara VC ni yo yegukanye umwanya wa kabiri

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR Women Volleyball Club ni yo yegukanye igikombe cya GMT itsinze ikipe ya RRA ku mukino wa nyuma. Mu rugendo rwayo rugana ku gikombe, ikipe ya APR yabanje gusezerera ikipe ya East African University Rwanda amaseti 3 ku busa bityo isanga RRA ku mukino wa nyuma yo, ikaba yari imaze gusezerera ikipe ya Police Women Volleyball Club iyitsinze amaseti 3-2 mu mukino utari woroshye.

Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Kepler VC ni yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze APR VC amaseti 3-0 naho ikipe ya Police y’abagore iwegukana itsinze East African University Rwanda.

Eric kwizera ni we wabaye umukinnyi wahize abandi mu bagabo
Eric kwizera ni we wabaye umukinnyi wahize abandi mu bagabo

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihabwa ibihumbi magana arindwi (700 frw) mu gihe ikipe ya gatatu yo yegukanye ibihumbi magana atanu (500frw).

Ni inshuro ya mbere ikipe ya Police VC yegukanye igikombe cyo kwibuka, mu gihe ikipe ya APR y’abagore yo ari icya kabiri yegukanye mu myaka itatu kuko yagiherukaga muri 2022.

Kepler Volleyball Club ni yo yegukanye umwanya wa gatatu
Kepler Volleyball Club ni yo yegukanye umwanya wa gatatu
Umuyobozi wa Inzozi Lotto ndetse na Perezida wa Federasiyo ya Volleyball bahemba Police VC nyuma yo kwegukana igikombe
Umuyobozi wa Inzozi Lotto ndetse na Perezida wa Federasiyo ya Volleyball bahemba Police VC nyuma yo kwegukana igikombe
Uwamahoro Beatrice ashyikirizwa igihembo nk'uwahize abandi mu kugarura imipira
Uwamahoro Beatrice ashyikirizwa igihembo nk’uwahize abandi mu kugarura imipira
Ifoto rusange y'abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu bagore
Ifoto rusange y’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu bagore
Ifoto rusange y'abakinnyi bitwaye neza mu bagabo
Ifoto rusange y’abakinnyi bitwaye neza mu bagabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka