Volleyball: Play off na Carré d’as mu mpera z’icyumweru
Nyuma y’imikino y’amajonjora yatangiye muri Werurwe, impaka z’abegukana ibikombe bya shampiyona muri volleyball zirakemuka mu mpera z’iki cyumweru. Amakipe 4 ya mbere , mu bagabo n’abagore arahatanira imyanya ine ya mbere. Imikino izatangira ku wa gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2011 isaa munani, isozwe ku cyumweru.
Abatsinze kuwa gatandatu bazahura bahatanira imyanya ibiri ya mbere, hanyuma abatsinzwe bahatanire umyanya wa 3 n’uwa 4.
Bwa mbere mu mateka ya Volleyball mu Rwanda , isozwa rya shampiyona rigiye guhuzwa n’irushanwa risanzwe riterwa inkunga na SORAS rya carré d’as. Iri rushanwa risanzwe rihuza amakipe 4 ya mbere mu shampiona, rikaba ryarahujwe n’imikino isoza umwaka wa volleyball mu Rwanda.
Ibi bivuga ko uzegukana carré d’as. Ari nawe uzatwara igikombe cya shampiyona nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe rya volleyball mu Rwanda.
Tubibutse ko ibikombe bya shampiyona by’umwaka ushize wa 2010 bifitwe na UNRVC mu bagabo na RRA VC mu bagore.
Ku wa gatandatu
Mu bagabo
APR VC vs Nyanza VC
UNR VC vs KVC
Mu bagore
RRA vs Nyanza VC
APR VC vs RUHANGO VC
KIGALI Today Team.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutugezahao amakuru meza ariko tukabasaba ko uwanditse inkuru yajya ayisinya kuko nibwira ari bwo bunyamwuga nk’uko tubibona no ku bitangazamakuru byateye imbere.