Volleyball: Mukandayisenga Benitha yerekeje muri KCB yo muri Kenya

Umukinnyi w’Umunyarwandakazi wabigize umwuga muri Volleyball, Mukandayisenga Benitha, arerekeza muri Kenya kuri uyu wa Gatanu, aho agiye mu ikipe ya Kenya Commercial Bank (KCC).

Mukandayisenga ubwo yari mu gikombe cy'Afurika giheruka kubera mu Rwanda
Mukandayisenga ubwo yari mu gikombe cy’Afurika giheruka kubera mu Rwanda

Si ubwa mbere Benitha asohotse mu gihugu ajya gukina hanze nk’uwabigize umwuga, kuko muri 2019 yari mu burengerazuba bw’uburasirazuba bw’u Burayi, mu gihugu cya Albania mu ikipe ikomeye muri iki gihugu ya Partizani, isanzwe ikina icyiciro cya mbere muri shampiyona yabo.

Mukandayisenga w’imyaka 26 asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu, cyane ko yari yanafashije u Rwanda mu kugera muri ½ cy’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu giherutse kubera i Kigali mu Rwanda.

Ni umukinnyi w'umuhanga
Ni umukinnyi w’umuhanga

Ku Itariki ya 29 Ukwakira 2018, Mukandayisenga yerekanywe hamwe n’abandi bakinnyi barimo kapiteni w’ikipe y’igihugu, Gihozo Cyuzuzo Yvette, nk’abakinnyi bashya bari bagize ikipe yari imaze kuvuka ya kaminuza ya UTB, gusa itararambye kuko yaje gusenyuka imaze imyaka 4 gusa.

Muri iyo myaka Benitha Mukandayisenga yatwaranye nayo ibikombe 3 bya shampiyona, harimo umwaka atayikiniye kuko yari yaragiye hanze.

Ubwo Kigali Today yavuganaga na bamwe mu bayobozi ba KCB, badutangarije ko bategereje Benitha kuri uyu wa gatanu kuko ngo bashaka ko bakomezanya urugendo rwo kwitegura imikino ya Club Championship, iteganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisia guhera tariki ya 19 Gicurasi uyu mwaka.

KCB Mukandayisenga yerekejemo ni ikipe ikomeye muri Kenya
KCB Mukandayisenga yerekejemo ni ikipe ikomeye muri Kenya

Usibye Volleyball yo munzu (indoor volleyball), Mukandayisenga asanzwe ari n’umukinnyi wa Volleyball yo ku mucanga, dore ko no mu kwezi gushinze yari mu ikipe y’igihugu yari muri Ghana (Accra), mu gushaka itike y’imikino ya Commonwealth, aho bazezererewe muri ½.

Ikipe ya KCB si ubwa mbere ikinnyemo Umunyarwandakazi, kuko no mu mwaka wa 2019 yari yasinyishije Ernestine Akimanizanye wari umukinnyi wa Rwanda Revenue Autholity, wasoje amasezerano mu Kwakira umwaka ushize.

Mukandayisenga wambaye 4 ubwo yari muri Partizani
Mukandayisenga wambaye 4 ubwo yari muri Partizani

Paul Bitoke, umunya Kenya wahoze atoza amakipe y’u Rwanda ubu akaba ari mu buyobozi bwa KCB, yiteguye kwakira Benitha nk’umukinnyi wamukuriye mu bigaza, kuko yatangiye kumutoza akiri muto hano mu Rwanda.

Benitha niwe Munyafurika rukumbi wabaga muri Partizani muri 2019
Benitha niwe Munyafurika rukumbi wabaga muri Partizani muri 2019
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka