Volleyball: Kuva kwa sitade nto byahagaritse umukino wahuzaga REG VC na APR VC

Imvura yaguye ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2020 mu Mujyi wa Kigali yarogoye umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Volleyball wahuzaga ikipe ya REG VC n’ikipe ya APR VC.

Kuba sitade nto iva iyo hagize imvura nyinshi ingwa ni byo byatumye uyu mukino usubikwa dore ko byagoranye gukuramo amazi yavaga ku mabati yisukiranya maze amakipe yombi ahagarika gukina.

Ikipe ya APR VC yari iyoboye umukino aho yari imaze gutsinda amaseti abiri kuri imwe ya REG VC ( 25-22, 25-20, 14-25) iseti ya kane ni yo yahaharitswe n’imvura.

Amategeko avuga iki iyo habaye igituma umukino uhagarara?

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda Bwana Ruterana Fernand Sauveur yasobanuye icyo amategeko ateganya mu gihe habaye ikibazo nk’iki.

Yagize ati "Iyo umukino umaze amasaha ane uhagaze nyuma yayo usubirwamo wose."

Ibi bivuze ko umukino wa APR VC na REG wongera gutangira bundi bushya.

Uko indi mikino yagenze

Abagore:

APR VC 3-2 KVC
17-25
25-23
25-16
21-25
17-15

UTB VC 3-0 KVC
25-18
25-16
25 -11

Imikino yasubitswe irasubukurwa kuri uyu wa Gatanu, iyo ikaba ari umukino wahuzaga APR VC na REG VC wahagaze, ndetse n’umukino uhuza UTB VC na Gisagara VC wari utaratangira.

Gahunda yose y’imikino y’abagabo

08:00 APR VS REG
10:00 UTB VS GISAGARA
16:00 APR VS GISAGARA
18:00 REG VS UTB

Abagore

12:00: RRA vs KVC
14:00: APR VC vs UTB

Biteganyijwe ko imikino ya nyuma izakinwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 31Ukwakira 2020, aho amakipe abiri ya mbere ku rutonde azahatanira umwanya wa mbere, mu gihe iya Gatatu n’iya Kane zizakina zishaka umwanya wa Gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka