Volleyball: Kepler VC yatunguwe, Gisagara VC itanga ubutumwa (Amafoto)
Mugihe shampiyona ya volleyball umwaka wa 2024-2025 ikiri mu ntangiriro, hakomeje kugaragara ugutungurana ku makipe amwe n’amwe bijyanye nibyo abakunzi ba Volleyball bari biteze.
Ku wa gatandatu taliki ya 19 Ukwakira, ubwo hakomezaga umunsi wa mbere hari hateganyijwe imikino itatu irimo umukino wahuje East African University na Rwanda Polytechnic Ngoma, Kepler VC na Gisagara VC mu cyiciro cy’abagabo n’aho mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Wisdom School yo mu Karere ka Musanze yakinaga na Ruhango mu gihe Police VC yo yari yacakiranye n’ikipe ya East Africa University Rwanda.
Nyuma umwaka umwe gusa ivutse, East African University yakinaga umwaka wayo wa kabiri, yatsinze ikipe ya RP Ngoma VC amaseti 3-1 (24-26, 25-14, 25-20, 25-17), nubwo ikipe ya RP Ngoma ariyo yari yabanje gutsinda iseti ya mbere.
Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje ikipe ya Wisdom School, yakinaga umwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda ndetse na Ruhango aho ikipe ya Ruhango yatsinze ikipe ya Wisdom School amaseti 3-0 (14-25, 22-25, 19-25).
Hakurikiyeho undi mukino wo mu cyiciro cy’abagore wahuje ikipe ya P olice WVC ndetse na EAUR, maze ikipe ya Police VC itsinda EAUR amaseti 3-0 (22-25, 13-25, 16-25).
Umukino wasoje indi ni uwahuje ikipe ya Kepler VC, yakinnye umukino wa nyuma mu mwaka ushize ndetse n’ikipe ya Gisagara VC itarabashije kugera mu makipe ane yakinnye imikino ya kamarampaka.
Ni umukino wari witezwe na benshi bigendanye nuko aya makipe yombi yiyubatse, gusa ariko ibyo abantu bari biteze ntabwo byagenze nkuko babitekerezaga kuko ikipe ya Kepler VC, yaje gutungurwa maze itsindwa amaseti 3-0 na Gisagara VC y’umutoza Yakana Guma Lawrence.
Dusenge Wicklif uherutse kugurwa n’iyi kipe ibarizwa ku Kacyiru ndetse akaba asanzwe ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Malinga Kathbert ukinira ikipe ya Gisagara VC ni bamwe mu bakinnyi bari bitezwe kuri uyu mukino.
Kepler VC yaje kwisanga idafite Dusenge Wicklif, waje kugira ikibazo ku kuboko kw’iburyo maze asohorwa hanze byatumye ubona ko ikipe isa n’igabanyije ubukana.
Shampiyona ya volleyball izakomeza mu mpera z’icyumweru gitaha taliki ya 25 ukwakira.
Ohereza igitekerezo
|