Volleyball: Itariki y’amatora ya Komite Nyobozi yamenyekanye

Ku wa 27 Werurwe 2021 nibwo hazaba Inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aho hazemenyekana Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora iri shyirahamwe mu myaka ine iri mbere.

Kigali Today yabonye ibaruwa itumira abanyamuryango ba FRVB kuzitabira inama y’inteko rusange isanzwe izaba tariki ya 27 Werurwe 2021 izaberamo amatora.

Uretse Komite Nyobozi izatorwa, hazatorwa kandi :
▪️ Biro y’Inteko Rusange
▪️ Abagenzuzi b’Imari
▪️ Akanama nkemurampaka

Komite Nyobozi ya FRVB iyobowe na Karekezi Leandre, wungirijwe na Visi Perezida wa Mbere Kansiime Julius ,Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe amarushanwa Ruterana Fernand n’Umunyamabanga Adalbert Mfashimana.

Amategeko agenga amatora mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball avuga ko Kandidatire zitangwa iminsi 15 mbere y’itariki nyirizina y’amatora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka