Volleyball: Imikino REG na APR bagombaga kwitabira mu Misiri yimuriwe muri Tuniziya

Imikino nyafurika y’amakipe y’abagabo yabaye aya mbere iwayo (CAVB Men’s Club Championship) yagombaga kubera mu mujyi wa Cairo mu Misiri yimuriwe mu mujyi wa Sousse muri Tuniziya.

REG VC ikomeje imyitozo yitegura guserukira u Rwanda ku nshuro ya mbere
REG VC ikomeje imyitozo yitegura guserukira u Rwanda ku nshuro ya mbere

Iri rushanwa ryari riteganyijwe kuva tariki 02 kugeza 14 Mata 2021 ariko amatariki yigijwe inyuma.

Mu itangazo impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball ku mugabane wa Afurika CAVB yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021 yamenyesheje abayobozi b’amashyirahamwe aho imikino yimuriwe n’amatariki mashya.

Yagize iti "Kubera ko tutarabona igisubizo cya nyuma cy’ishyirahamwe rya Misiri ku kwakira iri rushanwa, turabamenyesha ko Tuniziya ari yo izaryakira. Mubimenye imikino izabera i Sousse muri Tuniziya kuva tariki ya 16 kugeza 28 Mata 2021".

APR VC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona hashize imyaka itandatu
APR VC yabonye itike yo guhagararira u Rwanda nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona hashize imyaka itandatu

Ingengabihe y’irushanwa

 Tariki ya 16 Mata 2021: Kuhagera kw’amakipe
 Tariki ya 17 Mata 2021: Inama tekinike y’irushanwa
 Tariki ya 18 kugeza 27 Mata 2021 iminsi y’irushanwa nyirizina
 Tariki ya 28 Mata 2021 : Gutaha kw’amakipe n’abandi bose barebwa n’irushanwa

Ikipe ya REG VC yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2019 mu gihe APR VC ari yo iheruka kwegukana shampiyona ya 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka