Volleyball: Ikipe ya REG VC yerekeje muri Tunisia

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG Volleyball Club, yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho yerekeje muri Tunisiya mu mikino ya Champions League ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo.

Ikipe ya REG VC yerekeje muri Tunizia
Ikipe ya REG VC yerekeje muri Tunizia

Ikipe ya REG VC biteganyijwe ko igera mu gihugu cya Tunisia kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’umugoroba ari na yo tariki amakipe yose agomba kuba yageze muri Tunisia mbere y’uko haba inama itegura irushanwa (Technical Meeting) ari na yo izagena uko amakipe azatangira ahura taliki ya 11 Gicurasi kugeza tariki ya 21 Gicurasi 2023.

Ni ku nshuro ya kabiri ikipe ya REG VC yitabira iyi mikino nyuma ya yo kuyitabira ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2021 mu mujyi wa Kelibia aho n’ubundi muri Tunisia aho basoje ku mwanya wa 8. Mu mikino 9 iyi kipe yakinnye yatsinzemo imikino 7 itsindwa imikino 2 ari na byo byahise biyishyira ku mwanya wa 8.

Iyi mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB CLUB CHAMPIONISHIP), ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe kandi n’ikipe ya APR y’abagore aho yo imaze iminsi muri iki gihugu cya Tunisia kuko yagezeyo tariki ya 6 Gicurasi mu rwego rwo kwitegura neza dore ko ku ruhande rw’abagore imikino izatangira tariki ya 12 Gicurasi.

REG VC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022
REG VC ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022

REG VC yahagurukanye abakinnyi 14 n’abatoza babo ndetse ikaba yanaherekejwe n’ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na perezida wayo akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Geoffrey Zawadi, ndetse n’umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe ya REG VC, Ndabikunze Robert.

Mu mateka y’’iyi mikino u Rwanda rufite umudari w’umuringa (bronze medal) wegukanywe n’ikipe ya GISAGARA VC mu mwaka ushize wa 2022.

Ikipe ya REG VC ni yo yatwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2022 ihigitse amakipe nka Gisagara VC, APR VC na FOREFRONT yahindutse POLICE VC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka