Volleyball:Ikipe ya Kenya izerekeza mu Rwanda yatangajwe

Ikipe y’igihugu ya Kenya, imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’akarere ka Gatanu rizabera mu Rwanda kuva 02/05 kugeza 06/05/2015 yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi izazana mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 29 Mata nibwo ikipe y’igihugu ya Kenya yashyize ahagaragara abakinnyi cumi na babiri bagomba kwerekeza mu Rwanda mu mikino y’akarere ka Gatanu (Zone 5) izabera mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatandatu.

Kenya mu myitozo isatira iya nyuma ngo berekeze i Kigali
Kenya mu myitozo isatira iya nyuma ngo berekeze i Kigali

Abakinnyi cumi na babiri bazerekeza mu Rwanda

Abatanga imipira/Aba Passeurs

Elisha Aliwa
Daniel Kiptoo
RIGHTS
Phillip Maiyo
David Kirwa

Abakina hagati

Hudson Wanyama
Wesley Rono
Rodgers Kipkirui

Abakina banyura ku mpande

Denis Mokua
Michael Chemos
Michael Njoroge
Sila Kipruto

LIBERO
Peter Kibata

Aba nibo bakinnyi n'abatoza baje gukina imikino y'akarere ka gatanu
Aba nibo bakinnyi n’abatoza baje gukina imikino y’akarere ka gatanu

Abazaba bayoboye ikipe

Team Manager :Iguanya Ndirangu
Umutoza mukuru :Geoffrey Omondi
Umutoza wungirije :Gideon Tarus
TR :David Muthui
Umuganga :Alex Mwendia

Kenya n'u Rwanda niyo makipe ahabwa amahirwe
Kenya n’u Rwanda niyo makipe ahabwa amahirwe

Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu ari bwo amakipe azaba yageze mu Rwanda nyuma hakaba inama saa kumi n’ebyiri yo gutegura irushanwa ndetse no kureba abakinnyi ndetse n’amakipe ko yose afite ibyangombwa byuzuye.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka