Volleyball: Ikipe ya APR WVC yerekeje muri Tunisia
Ikipe ya APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere muri Afurika (2023 Women Club Championship.)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa tatu za mu gitondo ni bwo ikipe ya APR ya volleyball y’abagore (APR WVC), yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yerekeje muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, 2023 Women Club Championship.
- APR WVC yerekeje muri Tunisia
APR WVC ni yo kipe rukumbi ihagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo uyu mwaka, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize w’imikino hano mu Rwanda.
- APR VC y’abagore ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona
Ubusanzwe muri aya marushanwa u Rwanda rwemerewe kuba rwatanga ikipe irenze imwe ariko atarenze atatu, aho umwaka ushize ikipe ya APR WVC nanone yahagarariye u Rwanda aho yari kumwe n’ikipe ya Rwanda Revenue Authority.
Ikipe ya APR WVC yahagurukanye abakinnyi 14 bose hamwe barimo abakinnyi 3 bashya bijyanye n’abo bari bafite umwaka ushize w’imikino ari bo Gihozo Yvette, Mukandayisenga Benitha na Beatrice Uwamahoro.
Ubwo ikipe ya APR WVC yaherukaga muri aya marushanwa umwaka ushize wa 2022, iyi kipe y’ingabo yasoje ku mwanya 6 aho kuri ubu bavuga ko bafite intego zo kwegukana iki gikombe gihuza amakipe y’ibigugu ku mugabane wa Afurika.
Mu cyiciro cy’abagabo u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe ya REG VC nayo ibitse shampiyona y’umwaka ushize aho yo biteganyijwe ko izageenda tariki ya 7 Gicurasi nabo berekeza mu gihugu kimwe n’icyo APR yerekejemo
Mu cyiciro cy’abagore nta kipe yo mu Rwanda yari yatwara iki gikombe cyangwa ngo ibone umudari, icyakoze mu mwaka 2016 ikipe ya RRA yageze muri 1/2 nyuma y’uko yari imaze gutsinda ikipe ya El Shams yo mu gihugu cya Misiri amaseti 3-1.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki ya 12 Gicurasi uyu mwaka ariko ikipe ya APR WVC ikaba igiye kare mu rwego rwo kugerayo hakiri kare ndetse bazabona n’umwanya wo gukina imikino ya Gicuti.
Dore abakinnyi 14 ikipe ya APR WVC yahagurukanye.
DUSABE FLAVIA
UWAMAHORO BEATRICE
IGIHOZO CYUZUZO YVETTE
MUSABYEMARIYA DONATHA
UWIRINGIYIMANA ALBERTINE
MUSHIMIYIMANA ESPERANCE
BAYIJA YVONNE
MUSABYIMANA PENELOPE
MUKANTAMBARA SERAPHINE
MUNEZERO VALENTINE
KABATESI JUDITH
UWERA PRISCA
NYIRAHABIMANA MARIE DIVINE
MUKANDAYISENGA BENITHA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|