Volleyball: Ikipe y’igihugu yatsinze Rayon Sport mu mukino wo kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza

Mu mukino wari ugamije kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth II imaze iminsi itatu mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Volleyball yatsinze Rayon Sport Volleyball amaseti 3-2 mu mukino wabereye kuri Stade ntoya i Remara ku wa gatandatu tariki ya 17/1/2014.

Muri uwo mukino wabanjirijwe n’urugendo rw’inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza ndetse n’amagambo ajyanye nayo, Rayon Sport Volleyball club yatangiye umukino igaragaza imbaraga nyinshi ndetse no kumenyerana kurusha ikipe y’igihugu.

Uko guhuza umukino n’ishyaka ryaranze Rayon Sport, byatumye inatsinda amaseti abiri ya mbere ku manota 25-23, 25-23, ariko nyuma ikipe y’igihugu igarukana imbaraga nyinshi iza gutsinda nayo amaseti abiri (25-16, 25-20).

Gucika intege kwa Rayon Sport byagaragaye cyane nyuma yo kuva mu kibuga kwa Nsabimana Eric ‘Machine’, kapiteni wayo wagize imvune ku kirenge, bigatuma asimburwa.

Nyuma yo kunganya amaseti abiri kuri abiri, hitabajwe iseti ya gatanu izwi ku izina rya “Seoul’ maze ikipe y’igihugu irayitsinda, bityo itsinda Rayon Sport Volleyball Cluba amaseti 3-2.

Uretse kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza yerekeje muri Tanzania kuru uyu wa gatandatu, uwo mukino kandi wari ugamije gufasha ikipe y’igihugu kwitegura kujya muri Cameroun ahazabera imikino y’amajonjora ya nyuma yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Pologne mu mpera z’uyu mwaka.

Muri ayo majonjora ya nyuma azaba tariki ya 12-18/2/2014, u Rwanda rukazaba ruhanganye na Cameroun izaba iri mu rugo, Algeria, Nigeria, na Gabon, ikipe izaba iya mbere muri iryo tsinda ikazaba ari yo ijya mu gikombe cy’isi.

Ku ruhande rwa Rayon Sport, nk’ikipe nshya muri shampiyona y’u Rwanda irimo kwitegura imikino ya shampiyona izatangira mu mpeza za Gashyantare uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka