Volleyball: Ikipe nshya "FOREFRONT" yegukanye agace ka kabiri ka shampiyona.

Mu mpera z’iki cyumweru mu mujyi wa Kigali hakinwaga agace ka kabiri (Phase II) ka shampiyona ya volleyball mu Rwanda aho ikipe nshya ya FOREFRONT ari yo yitwaye neza

Forefront VC, ikipe ya Police y
Forefront VC, ikipe ya Police y’igihugu ni yo yegukanye agace ka mbere.

Iyi mikino y’agace ka kabiri yatangiye ku wa Gatandatu aho amakipe yatangiye ahura bijyanye n’uko aba yari yasoje agace gaheruka maze atsinze imikino ibanza akerezeza muri 1/2 kugeza ku mukino wa nyuma ari nawo werekana uwegukanye agace (Phase)

Amakipe ya Police y’u Rwanda yahawe izina rya FOREFRONT ni amwe mu makipe yongeye kugarukwaho mu mpera ziki cyumweru aho abagabo batsinze ikipe ya APR VC amaseti 3 kuri 1, naho mu cyiciro cy’abagore FOREFRONT yatsindiwe ku mukino wa nyuma itsinzwe na APR WVC ibitse igikombe cya Shampiyona amaseti 3-1.

APR y
APR y’abagore niyo yegukanye agace ka kabiri.

Kuri iyi nshuro aka gace ka kabiri kari kakiriwe na APR aho imikino y’abagabo yabereye mu kigo cya gisirikare cy’abatwara indege cya Busanza, naho abakobwa bo bakinira i Remera muri Ecole Notre Dame des Anges.

APR y’abagore nyuma yo gutsinda FOREFRONT yahise iyobora urutonde rwa shampiyona kugeza ubu n’amanota 14, FOREFRONT n’amanota 12 naho Rwanda Revenue Authority ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 10.

Nyuma yo kutitwara neza mu gace ka kabiri, ikipe ya Gisagara Volleyball Club iracyayoboye urutonde rwa shampiyona aho inganya amanota n’ikipe ya APR ndetse na REG, naho ikipe ya FOREFRONT yatwaye agace ka kabiri ikaba iri ku mwanya wa kane ku rutonde rusange n’amanota 12.

Uko amakipe ahagaze mu bagabo nyuma y
Uko amakipe ahagaze mu bagabo nyuma y’agace ka kabiri
Gisagara Volleyball club iracyayoboye urutonde rw
Gisagara Volleyball club iracyayoboye urutonde rw’agateganyo nyuma y’agace ka kabiri

Agace gakurikira (Phase III) biteganyijwe ko kazakinwa tariki ya 29 Ukwakira mu karere ka Kirehe.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka