Volleyball: I Gisagara hasojwe umwiherero wo gushaka impano

Ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022, mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, hasojwe igikorwa cyari kimaze igihe cyo gushaka impano mu bana bato bakomoka muri aka karere, ndetse no mu turere baturanye, hagamijwe gushaka abana binjizwa mu ikipe y’abato ya Volleyball y’aka karere (Gisagara Volleyball Academy), iherutse gushingwa mu mezi macye ashize.

Mutabazi Elie usanzwe utoza APR VC yari yaje kwifatanya n'Akarere ka Gisagara
Mutabazi Elie usanzwe utoza APR VC yari yaje kwifatanya n’Akarere ka Gisagara

Nyuma yo kuzenguruka mu karere kose bashakisha abana bafite impano yo gukina Volleyball, hafashwe abana 824 bashyizwe mu mwiherero wagombaga kumara igihe kingana n’ukwezi, bakorera muri zones 5 zo mu Karere ka Gisagara arizo (Kansi, Mugombwa, Mamba, Ndora na Save).

Mu bana 824 bari muri zones 5 hatoranyijwemo 80 barimo abakobwa 40 n’abahungu 40, baje gushyirwa mu mwiherero wiswe (camp d’entrainements), zamaze ibyumweru bibiri guhera tariki 04 kugera tariki 17 Nzeri 2022, bacumbikiwe mu rwunge rw’amashuri rwa Mutagatifu Filipo Neri (GS St Philippe Neri) mu Karere ka Gisagara.

Abana batoranyijwe bashyizwe mu ikipe nto ya Gisagara Volleyball Club
Abana batoranyijwe bashyizwe mu ikipe nto ya Gisagara Volleyball Club

Mu bana 80 hazatoranywamo 20 bazinjizwa muri academy, aho hazafatwa abakobwa 12 n’abahungu 8, kuko Academy yari isanzwemo abahungu 11 bityo abahungu bakazaba 19 naho abakobwa babe 12.

Abana bose bitabiriye camp d’entrainements ariko bakaba bataratoranyijwe, bazakomeza kwitabwaho binyuze mu buryo butandukanye, bwo kubahuza kenshi mu myitozo n’amarushanwa.

Ubu Gisagara yashyiraho academy y'abakobwa nabo bakina Volleyball
Ubu Gisagara yashyiraho academy y’abakobwa nabo bakina Volleyball

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abarimo komite nyobozi y’Akarere, Mayor Rutaburingoga Jerome n’abamwungirije, Ubuyobozi bwa GVC, abashinzwe sport mu Karere , abashinzwe uburezi mu Karere, abatoza barimo Mutabazi Elie usanzwe utoza ikipe ya APR VC ndetse na Ndamukunda Flavien, umutoza wungirije wa Gisagara Volleyball Club, Abayobozi b’amashuri ndetse n’ababyeyi b’abana.

Mayor wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome, aganiriza abana batoranyijwe
Mayor wa Gisagara, Rutaburingoga Jerome, aganiriza abana batoranyijwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutubwirire coach wiyokipe yukomurirutsiro mumurengewamushubati mukagarikasure mucyigo cya GS sure hariyo abanabafitimamo yoguna volley ball rwosemutuvuganire kuko imano yacu irimo gupfa ubusa kandimwabamudukorsy2???????????????????????????

niyonagize tite yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka