Volleyball: Hongerewe amarushanwa n’ibihembo bizajya bitangwa

Komite nshya y’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball, yatangaje ko muri uyu mwaka w’imikino hongerewe umubare w’amarushanwa azakinwa ndetse n’ibihembo bizajya bitangwa

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphael

Kuri iki Cyumweru komite iheruka gutorerwa kuyobora y’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball (FRVB), yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru igaruka ku ntego bafite mu guha isura umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Bimwe mu byo iri shyirahamwe rishyize imbere harimo kongera umubare w’amarushanwa asanzwe ategurwa mu Rwanda, ndetse agahuzwa n’amarushanwa ategurwa n’amakipe atandukanye yo mu Rwanda, hakaza n’andi marushanwa mpuzamahanga amakipe agomba kwitabira.

Perezida w’iri shyirahamwe NGARAMBE Raphaël, yatangaje ko mu byo kandi bashyize imbere ari ukubaka umukino utagamije gushimisha abantu gusa, ahubwo bikwiye guhuzwa no kwicuruza ukagira n’ibyo winjiza.

“Bimwe mu byo dushyize imbere harimo kugarura abanyamuryango bari baragiye, tugakora Volleyball yicuruza, umukino uryohe ariko uzane n’amafaranga, amafaranga akoreshwe mu kubaka ibikorwa remezo, no kuzamura impano z’abakiri bato”

Visi Perezida wa Kabiri, Bagirishya Jean de Dieu
Visi Perezida wa Kabiri, Bagirishya Jean de Dieu

Visi-Perezida wa kabiri wa FRVB Bagirishya Jean de Dieu, nk’ufite inshingano zirimo amarushanwa yatangaje ko muri uyu mwaka bateguye amarushanwa menshi azafasha abakinnyi kuzamura urwego rwabo no kutagira icyo barangariramo igihe ikiruhuko cyaba kirekire.

Mu igenamigambi ry’imyaka icyenda twakoze twise Tuguruke y’imyaka icyenda ishingiye ku marushanwa ateguye kinyamwuga, yo gucuruza bitari ugushimisha abantu, turategura amarushanwa menshi azatuma abakinnyi bataragarira muri bimwe bijya bivugwa”

Yatangaje amwe mu marushanwa bateguye arimo irushanwa rya Volleyball ikinirwa ku mucanga ryabaye mu mpera z’iki cyumweru, rikazanakomeza muri iki cyumweru hagati, bikaba biri mu rwego rwo gutegura amakipe y’igihugu afite imikino nk’iyi mpuzamahanga mu minsi iri imbere.

Bagirishya kandi yatangaje ko ubu bagaruye Igikombe cy’igihugu kizakinirwa mu ntara zose z’igihugu, aho buri kipe ishobora guhura n’indi hatitawe ku cyiciro, rikazanatanga itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAHB ku ikipe izacyegukana.

Hongerewe umubare w'amarushanwa asanzwe akinwa mu Rwanda ndetse n'ibihembo birazamurwa
Hongerewe umubare w’amarushanwa asanzwe akinwa mu Rwanda ndetse n’ibihembo birazamurwa

Mu marushanwa kandi ategurwa vuba aha, ni irushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abatoza, abakunzi b’umukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 (GMT), irushanwa rizaba mu mpera z’iki cyumweru rigahuza amakipe yo mu cyiciro cya mbere.

Mu rwego rwo guha imbaraga abakina uyu mukino, FRVB yatangaje ko muri iri rushanwa rya GMT, ibihembo bisanzwe bitangwa byakubwe kabiri, ndetse banatangaza ko nta rushanwa abakinnyi bazongera gukinira ubuntu nk’uko rimwe na rimwe byajyaga bibaho.

Mu yandi marushanwa azaba uyu mwaka, harimo amarushanwa yateguwe n’amakipe ku giti cyayo harimo azabanziriza shampiyona, ayo arimo iritegurwa na UTB (mu bagabo n’abagore), harimo iritegurwa na Gisagara rikazabera I Gisagara, hakabamo Gisaka Tournament ritegurwa na Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka