Volleyball : Harakinwa imikino ya ‘Play off’ igaragaza ikipe izatwara igikombe cya shampiyona

Shampiyona ya Volleyball irasozwa mu mpera z’icyi cyumweru hakinwa imikino ya ‘Play Off’ ihuza amakipe ane ya mbere mu bagabo n’ane ya mbere mu bagore, ikipe izaba iya mbere ikazaba ari nayo yegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Mu bagabo, amakipe ane ya mbere kugeza ubu ni APR iri ku mwanya wa mbere n’amanota 44, Kaminuza y’u Rwanda ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 nayo, INATEK ku mwanya wa gatatu n’amanota 40, naho Lycee de Nyanza ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 36.

Muri iyo mikino ya Play off itangira kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ntoya i Remera, muri ½ cy’irangiza APR iri ku mwanya wa mbere irakina na Lycee de Nyanza yabaye iya kane, naho Kaminuza y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri ikine na INATEK iri ku mwanya wa gatatu.

Amakipe aza gutsinda azakina umukino wa nyuma ku cyumweru tariki ya 6/10/2013, izaba iya mbere ikazahita inegukana iigkombe cya shampiyona ya 2013, naho andi makipe akurikiranywe hagendewe ku manota azaba yabonye.

Ubwo buryo ni nabwo bukoreshwa ku makipe y’abagore, aho Rwanda Revenue Authority iri ku mwanya wa mbere n’amanota 28, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5/10/2013 ikina na GS Saint Aloys iri ku mwanya wa kane n’amanota 16.

APR iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, irakina na Ruhango iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 22. Amakipe atsinda muri ½ azakina umukino wa nyuma ku cyumweru tariki ya 6/10/2013, maze ikipe itsinze izahite inahabwa igikombe cya shampiyona.

Muri shampiyona ya 2012, APR mu bagabo no mu bagore, nizo yegukanye igikombe cya shampiyona.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka