Volleyball: Gisagara VC yatangiye neza mu marushanwa nyafurika yitabiriye
Ikipe ya Gisagara Volleyball irimo kubarizwa mu gihugu cya Tunisia mu mujyi wa Kelibia yatangiye neza itsinda ikipe y’igihangange yo muri Cameroon yitwa Port de Douala aho iyitsinze amaseti 3 kuri 1.

Ni umukino ikipe ya Gisagara Volleyball yagiye gukina yishimye nyuma y’uko abakinnyi bayo bari batarabona ibyangombwa bibemerera gukina bari bamaze kubihabwa, bityo akanyamuneza kari kose.
Ni umukino utoroheye umutoza w’ikipe ya Gisagara Volleyball Club kuko n’ubwo yari yatsinze iseti ya mbere iki gihangange cyo muri Cameroon amanota 25-18, yaje guhita yishyurwa kuko na bo bahise batsinda seti ya kabiri ku manota 25 kuri 20 ya Gisagara. Gisagara yaje gutsinda iseti yari iya gatatu y’umukino ku manota 25 kuri 21 ya Port de Douala biba amaseti 2 ya Gisagara kuri 1 ya Port de Douala. Iseti ya Kane y’umukino ari na yo yari ikomeye cyane yaje kwegukanwa na Gisagara nanone itsinze Port de Douala amanota 31 kuri 29.

Si ubwa mbere ikipe yo mu Rwanda yari icakiranye na Port de Douala kuko n’umwaka ushize ikipe ya REG VC yahuye n’iyi kipe maze Port de Douala itsinda ikipe ya REG VC amaseti 3 kuri 2 kuko bakijijwe n’iseti ya kamarampaka.
Ohereza igitekerezo
|