Volleyball: Gisagara vc yahagaritse uwari umutoza wayo Nyirimana Fidele.

Ikipe ya Gisagara volleyball club yamaze guhagarika umutoza wayo Nyirimana Fidele igihe kingana n’iminsi umunani y’akazi ataboneka mu bikorwa bya buri munsi by’ikipe.

Nk’uko Perezida wa Gisagara volleyball club Mudahemuka Clovis yabitangarije kIGALI TODAY nuko uyu mutoza w’umunyabigwi muri uyu mukino mu Rwanda yamaze guhagarikwa kandi ko bihita bishyirwa mu bikorwa.

“Nibyo twamaze guhagarika umutoza wacu, twamuhagaritse igihe kingana n’iminsi umunani y’akazi.”

Mudahemuka yakomeje abwira KIGALI TODAY ko bimwe mu byatumye ahagarikwa ko harimo n’ibijyanye n’imyitwarire itari myiza.

“Bimwe mubyatumye tumuhagarika ahanini ni imyitwarire itari myiza bijyanye no kutubaha ubuyobozi bwe (agasuzuguro) ndetse no gutererana ikipe ubwo biteguraga agace ka kabiri (Phase 2) ka shampiyona gaherutse kubera I kigali”

Abajijwe uko yateranye ikipe, perezida Mudahemuka Clovis avuga ko nkubwo ikipe yiteguraga kuzamuka I Kigali ivuye I gisagara yanze kuzana nayo we akiyizira mbere yewe nta nabane nayo aho iyi kipe yari icumbitse hubwo ko yazaga batazi aho avuye.

Aho yasabwaga ubusobanuro n’ubuyobozi bwe ntabutange nkuko bikwiye ari nabyo byafashwe nk’agasuzuguro kubayobozi be.

Nyirimana Fidele yageze muri iyi kipe ibitse umudali w’Umuringa (bronze Medal) ku rwego rwa afurika muri gashyatare uyu mwaka aho yari asimbuye Ndahiro Joseph.
Nyuma yo guhagarika umutoza, ubwo bivuze ko ikipe ya Gisagara izakina uduce tubiri twa shampiyona turi imbere idafite umutoza mukuru.
Ikipe ya Gisagara kandi ubu niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma y’iminsi aho ifite amanita 13 inganya na APR ndetse na REG.

Agace ka gatatu gateganyijwe taliki ya 29 u kwakira mu karere ka kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka