Volleyball: Gisagara na APR zegukanye agace ka 6 ka shampiyona

Kuri iki Cyumweru dusoje cya tariki 18 Ukuboza 2022, mu Karere ka Ruhango hasojwe agace (Phase) ka 6 ka shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, aho ikipe ya Gisagara Volleyball Club na APR y’abagore arizo zegukanye aka gace.

APR VC y
APR VC y’abagore yegukanye agace ka 6 ka shampiyona

Ni agace ka 6 mu duce 8 tuzaba tugize shampiyona y’uyu mwaka, aho amakipe yose abagabo n’abagore uko ari 15 yahuriye muri aka Karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu cyiciro cy’abagore ikipe ya APR VC isa n’aho yo yamaze kwegukana shampiyona n’ubwo hagisigaye utundi duce tubiri, ni nyuma y’aho itsinze ikipe ya Police (Forefront) ku mukino wa nyuma amaseti 3-1.

Iyo urebye icyo imibare ivuga ku rutonde rusange nyuma y’uduce dutandatu tumaze gukinwa, usanga ikipe ya APR VC y’abagore isa n’iyamaze kwegukana igikombe ku kigero cya 98%, kuko kugeza ubu ariyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 42 ikaba irusha FOREFRONT iyikurikiye amanita 6.

Bishimiye instinzi
Bishimiye instinzi

Bivuze ko kugira ngo ikipe ya APR itakaze uyu mwanya, kereka muri utu duce tubiri dusigaye iramutse ititabiriye igaterwa mpaga, kandi bigasaba nabwo ikipe ya FOREFRONT kwegukana utwo duce 2 dusigaye.

Kugeza magingo aya kuva shampiyona yatangira, ntabwo ikipe ya APR VC y’abagore yari yatakaza umukino n’umwe.

Mu kiciro cy’abagabo ikipe ya Gisagara VC ni yo yegukanye agace ka 6, ihita ikuramo ikinyuranyo cy’amanota 3 yari yarasizwemo n’ikipe ya REG VC yo itarahiriwe n’aka gace.

Niyonkuru Groire na Emmy ba REG bagerageza guhagarika umukinnyi wa Forefront
Niyonkuru Groire na Emmy ba REG bagerageza guhagarika umukinnyi wa Forefront

Ikipe ya Gisagara VC yegukanye aka gace nyuma yo gutsinda APR VC amaseti 3-0, byatumye ihita izamuka mu manota ikaba yagize 42 inganya na REG VC kugeza ubu.

Nk’uko amategeko abigena iyo amakipe anganyije amanota, harebwa Phases /Etape ayo makipe yatwaye. Iyo nabwo basanze banganya inshuro z’uduce batwaye harebwa umubare w’amaseti ayo makipe yatsinze (Sets ration). Nabwo iyo basanze banganya harebwa imikikino yahuje ayo makipe, kugira ngo haboneke ikipe ya mbere.

Bivuze ko hano hakurikijwe ririya tegeko rya mbere, kuko REG imaze gutwara Phase/Etape 3 mu gihe Gisagara VC yo imaze gutwara 2 gusa.

Kugeza kuri ubu ku rutonde rusange mu kiciro cy’abagabo, ikipe ya Gisagara na REG nizo ziyoboye n’amanota 42 zinganya, ikipe ya APR VC ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 36 naho ikipe ya FOREFRONT yo ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 34.

Nzamukosha Oliver wa RRA ahanganye n
Nzamukosha Oliver wa RRA ahanganye n’ikipe ya Ruhango yari iri mu rugo

Mu kiciro cy’abagore ikipe ya APR VC niyo iyoboye n’amaota 42, ikaba ikurikiwe n’ikipe ya FOREFRONT n’amanota 36, naho ikipe ya Rwanda Revenue Authority ikaza ku mwanya wa 3 n’amanota 30.

Agace ka karinwi kazakinira mu Karere ka Ngoma nyuma y’iminsi mikuru, aho shampiyona izasubukurwa tariki ya 7 n’iya 8 Mutarama 2023.

Abantu bari benshi ku kibuga baje kwirebera volleyball
Abantu bari benshi ku kibuga baje kwirebera volleyball

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka