Volleyball: Cameroun itsinze Kenya yisubiza igikombe cya Afurika

Mu gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga mu Rwanda, mu bagore Cameroun yegukanye igikombe itsinze Kenya

Kuri iki Cyumweru muri Kigali Arena, ni bwo hasojwe igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore, igikombe cyari kimaze iminsi 10 gihatanirwa.

Mu mukino wa nyuma wahuje Cameroun na Kenya, urangiye Cameroun itsinze Kenya amaseti 3-1, itwara iki gikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Imikino y’uyu munsi, yabaye nyuma y’iminsi itatu iri rushanwa ryari rimaze rihagaze, kubera ikirego cyari cyatanzwe ku ikipe y’u Rwanda havugwaga ko yakinishije abakinnyi batabyemerewe, byaje no kuyiviramo gusezererwa.

Iyi mikino yaje gusubukurwa ku i Saa ine za mu gitondo, aho habanje gukinwa imikino ya 1/2 cy’irangiza, aho Kenya yatsinze Maroc amaseti atatu ku busa (25-12, 25-21, 25-11) ihita ibona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Saa Sita n’iminota 15 haje gukurikiraho undi mukino wahuje ikipe ya Cameroun na Nigeria yahise ifata itike y’u Rwanda, umukino nawo warangiye Cameroon igeze ku mukino wa nyuma itsinze Nigeria amaseti 3-0 (25-13, 35-33, 25-13).

Mu mukino wa nyuma wo guhatanira igikombe hahuriye ikipe ya Cameroun na Kenya zari no mu itsinda rimwe, umukino urangira Cameroun itsinze Kenya amaseti 3-0, yisubiza igikombe n’ubundi yari ifite.

Ikipe y'igihugu ya Cameroun yegukanye igikombe
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yegukanye igikombe
Kenya yegukanye umwanya wa kabiri
Kenya yegukanye umwanya wa kabiri
Maroc nayo yatsinze Nigeria yegukana umwanya wa gatatu
Maroc nayo yatsinze Nigeria yegukana umwanya wa gatatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka