Volleyball: Bitok yashyize ahagaragara abakinnyi 12 bazitabira igikombe cy’isi

Paul Bitok, umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu baterengeje imyaka 21, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 12 azajyana mu gikombe cy’isi kizabera muri Turukiya kuva tariki 22/08/2013.

Ikipe y’u Rwanda yari imaze iminsi mu myitozo iri kumwe n’umutoza Paul Ibrahim Bitok, izerekeza muri Turukiya kuri uyu wa kabiri tariki ya 6/8/2013, ikazaba igizwe n’abakinnyi 12 bigaragaje cyane kurusha abandi mu myitozo bitewe na buri wese umwaka akinaho.

Abakinnyi 12 batoranyijwe kujya mu gikmbe cy’isi ni Kapiteni w’iyo kipe Mutuyimana Aimable, Musoni Fred, Bahizi Fabrice, Bonny Mutabazi, Yves Mutabazi na Barack Rugira bose bakina muri APR Volleyball Club.

Abandi ni Yvan Mahoro Nsabimana, Nelsom Murangwa na Peter Bigirimana bakina muri INATEK, Patrick Rudakubanana Fred Muvunyi bakina muri Groupe Scolaire Saint Joseph y’ i Kabgayi na Nigisubizo Tyson ukina muri Kigali Volleyball Club (KVC).

Iyi kipe yabonye itike yo kujya mu gikombe cy’isi imaze kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika, izerekeza muri Turukiya hakiri kare kugirango imenyere ikirere, ikazahakinira imikino ya gicuti mbere y’uko itangira irushanwa.

Mu gikombe cy’isi, ikipe y’u Rwanda izaba iri mu itsinda rya gatatu, ririmo Reta zunze ubumwe za Amerika, Canada na Tuniziya.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

grand felicitation kuri frvb kuko iriho ikora byinshi byiza mu kuzamura volley ball mu rwanda kandi umusaruro uragaragara,urugero ni qualifications mu bikombe by`isi muri ender 19 na 21.

coach david murenzi yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

grand felicitation kuri frvb kuko iriho ikora byinshi byiza mu kuzamura volley ball mu rwanda kandi umusaruro uragaragara,urugero ni qualifications mu bikombe by`isi muri ender 19 na 21.

coach david murenzi yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Nelson na Yvan ntago bakina muri INATEK ahubwo ni abakinnyi n’abanyeshuri muri Groupe scolaire Officil de Butare. Peter(Libero) ni we ukinira INATEK. Amafoto nayo yatunezeza!

Muhire yanditse ku itariki ya: 4-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka