Volleyball: APR WVC yisasiye abanya kameruni, REG VC ntiyahirwa n’umunsi wa kabiri

Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo CAVB club championship 2023 ikomeje kubera mu gihugu cya Tunisiza, Ikipe ya APR y’abagore (APR WVC) yabonye itsinzi mu gihe ikipe ya REG VC yo itahiriwe n’umunsi wa 2.

Nyuma yo gutsindwa na Zamaleke ku munsi wa mbere w’iri rushanwa mu itsinda, ikipe ya APR WVC yagarutse mu kibuga ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere aho yacakiranaga n’ikipe ya LITTO WVC yo mugihugu cya Cameroon mu mukino wari ishiraniro ariko birangira APR WVC iwegukanye ku maseti 3-2.

Ni umukino watangiye ikipe ya APR WVC isa n’idahuza neza kuko yaje no gutakaza seti ya mbere, yatsinzwe na LITTO WVC ku manota 25 kuri 21 ya APR.

Mu iseti ya 2 abakobwa b’umutoza Siborurema Florien bakosoye amakosa yabo maze begukana iseti ya 2 ku manota 25 kuri 21 yuwo bari bahanganye.

Mu iseti ya 3 ikipe ya APR WVC yakoze ibidasanzwe muri uyu mukino maze itsinda ikipe ya LITTO WVC n’amanota 25 ku manota 8 gusa.

Mu iseti ya 4 byashobokaga ko APR WVC iyitsinda ikegukana umukino ku maseti 3-1, ariko ntabwo byaje kuyorohera kuko ikipe ya LITTO WVC yahise iyibatwara ku manota 27 kuri 25.

Ibi byatumye berekeza muri seti ya 5 ya kamarampaka maze ikipe ya APR WVC iyegukana ku manota 15 kuri 13 ya Litto WVC yo muri Cameroon ari nabyo byayihaye amahirwe yo kwegukana umukino ku maseti 3-2.

Ku yindi kipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino “Rwanda Eneryg Group Volleyball Club” yo ntiyahiriwe n’umunsi wa 2 kuko nyuma yo kwisasira ETHIOPIA MUGHER Factory yo muri Ethiopia iyitsinze amaseti 3-0, nayo yaje gutsindwa na Mouloudia Sportive de BouSalem yo muri Tunisia amaseti 3-0.

Ikipe ya REG VC iragaruka mu kibuga kuri uyu munsi ikina na Association Sportive de -L’Institut National de la Jeunesse et Des Sports d’Abidjan yo muri Ivory coast ku isaha y’I saa kumi z’ikigali.

Ikipe ya APR WVC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa gatatu ikina na Nigeria Customs yo muri Nigeria.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka