Volleyball: APR na RRA zatwaye ibikombe bya Memorial Kayumba, imikino yarebwe na Minisitiri Munyangaju

Kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2022, mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB), hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka uwahoze ari umuyobozi w’icyo kigo, Padiri Kayumba Emmanuel, aho ibikombe byegukanywe na APR VC na RRA VC.

APR yashyikirijwe igikombe na Minisitiri wa Siporo
APR yashyikirijwe igikombe na Minisitiri wa Siporo

Ni irushanwa ryabaga ku nshuro ya 12 nyuma yo kudakinwa muri 2021 kubera icyorezo cya Covid-19, Padiri Kayumba Emmanuel yitabye Imana muri 2009, akaba yaragize uruhare rukomeye mu iterambere ry’imikino itandukanye muri ako gace.

Kuva iryo rushanwa ryabaho, ryatangiranye umukino wa Volleyball, nk’umwe mu mikino izwi cyane muri Groupe Scolaire Officiel de Butare, gusa guhera mu mwaka wa 2019 bongeyemo Volleyball yo ku mucanga, naho muri 2020 bongeramo umukino wo koga.

Rwanda Revenue Authority niyo yegukanye igikombe mu bagore
Rwanda Revenue Authority niyo yegukanye igikombe mu bagore

Kuri iyi nshuro n’ubwo Covid-19 yagenjeje macye, bahisemo gukina Volleyball gusa mu rwego rwo kugabanya abantu benshi, cyane ko imikino yose yaberaga imbere mu kigo.

Amakipe yitabiriye mu bagabo ni 12 yose hamwe, 3 yari yavuye mu cyiciro cya mbere naho 9 ni ayo mu cyiciro cya kabiri (Serie B). Mu kiciro cy’abagore hitabiriye amakipe 3 gusa asanzwe akina icyiciro cya mbere.

Christ Roi yegukanye igikombe cy'icyiciro cya 2
Christ Roi yegukanye igikombe cy’icyiciro cya 2

Mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya APR VC niyo yegukanye igikombe cy’uyu mwaka, itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya REG ibitse icyo gikombe, amaseti 3-1 (25-21,25-23,25-20,23-25), naho mu kiciro cya kabiri igikombe cyegukanywe na Christ Roi, itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis ku iseti ya kamarampaka, amaseti 3-2 (21-25,28-26,23-25,28-26,17-15).

Mu bagore ikipe ya RRA niyo yegukanye igikombe itsinze IPRC Kigali amaseti 3-0, (25-15,25-17,25-20).

Iyi mikino ya nyuma kandi yakurikiwe yose uko yakabaye na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, washimye cyane abateguye iryo rushanwa detse akanishimira urwego abana bakiri bato bagezeho muri Volleyball.

Yagize ati “Icyo umuntu yabanza kuvuga ni ugushimira abateguye iri rushanwa (GSOB), ni ibintu twishimiye nka Minisiteri. Twishimiye uburyo iri rushanwa ryateguwe, uburyo bashakishije abafatanyabikorwa hirya no hino akaba ari n’ibintu dushishikariza n’abandi, kuko bifasha mu kuzamura impano z’abana bakiri bato”.

Minisitiri Munyangaju yakurikiye iyo mikino ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege
Minisitiri Munyangaju yakurikiye iyo mikino ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege
Minisitiri Munyangaju yashimiye abateguye iryo rushanwa
Minisitiri Munyangaju yashimiye abateguye iryo rushanwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka