Volleyball: APR na RRA zatangiye neza muri Tunisia
Ikipe ya Volleyball y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA VC) n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, zatangiye neza mu irushanwa rihuza amakipe y’abagore yabaye aya mbere iwayo, ryatangiye ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 muri Tuniziya mu mujyi wa (Kelibia).

Rwanda Revenue authority na APR ziri muri icyo gihugu kuva tariki ya 19 Gicurasi 2022, aho zaserukiye igihugu nk’ikipe zasoje mu myanya y’imbere ku rutonde rwa shampiyona.
Aya makipe yombi yamanutse mu kibuga ku cyumweru, aho ikipe ya RRA yacakiranye na VC La Loi yo muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo maze abakobwa ba RRA bitwara neza batsinda iyo kipe amaseti 3-0 (26-24, 25-21, 25-18).

Hakurikiyeho umukino wahuje ikipe ya APR ndetse na National Alcohol yo muri Ethiopia, umukino warangiye abakobwa ba APR nabo bitwaye neza kuko bayitsinze amaseti 3-0 (25-20,25-19,25-16).
Ikipe ya RRA iri mu itsinda rya mbere aho iri kumwe n’amakipe nka VC la Loi yo muri Congo, FAP yo muri Cameroon ndetse na Kelibia yo muri Tunisia.

APR WVC yo iri mu itsinda rya gatatu aho iri kumwe na National Alcohol yo muri Ethiopia, Nigeria Customs yo muri Nigeria ndetse na Pipeline yo muri Kenya.
Amakipe y’u Rwanda aragaruka mu kibuga kuri uyu wa Mbere, aho RRA izaba icakirana na FAP yo muri Cameroon naho APR yesurane na Customs.

Ohereza igitekerezo
|