Volleyball: Amakipe ya APR yegukanye shampiyona, ibyaranze imikino ya nyuma mu busesengunzi

Amakipe ya APR abagabo n’abagore yegukanye shampiyona nyuma y’imikino ya kamarampaka yasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 26 Gicurasi 2024.

Ni umwe mu myaka idasanzwe cyane kuri Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda aho usanga uyu mwaka warabayemo ihangana rikomeye ujyereranyije n’indi myaka yatambutse.

Amakipe ya APR (Abagabo n'abagore) yegukanye shampiyona
Amakipe ya APR (Abagabo n’abagore) yegukanye shampiyona

Ni shampiyona yaranzwe n’ihangana ryatangiriye muri shampiyona hagati mbere y’uko hamenyekana amakipe ane ya mbere agomba kwerekeza mu mikino ya kamarampaka (playoffs), aho ndetse nk’aho ikipe imwe mu zikomeye hano mu Rwanda Gisagara Volleyball Club yisanze inyuma y’amakipe 4 yagomaga gukina imikino kamarampaka.

Imyitwarire y’amakipe yakinnye imikino ya nyuma imwe ku yindi.

Aha tugiye kugaruka ku makipe yageze ku mikino ya nyuma (finals) ari yo APR mu bagabo n’abagore, Police VC abagore ndetse na Kepler VC. Mbere gato ariko reka tubibutse uko yageze ku mukino wa nyuma.

Mu mikino ya ½, amakipe yabashije gukomeza ku mikino ya nyuma, yose yatsinze imikino ku busa ayo bari bahanganye. Aho twavuga nka Polive WVC yasezereye RRA WVC, APR WVC igasezerera Ruhango naho mu cyiciro cy’abagabo ikipe ya APR VC yasezereye REG VC naho Kepler isezerera Police VC.

Iyi mikino yarebwe kandi na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda ndetse na Meya w'Umujyi wa Kigali
Iyi mikino yarebwe kandi na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda ndetse na Meya w’Umujyi wa Kigali

Uko yitwaye ku mikino ya nyuma

Duhereye mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR WVC ni yo yegukanye igikombe itsinze Police VC imikino 2 kuri 1. Nubwo Police WVC ari yo yari yabanje gutsinda umukino wa mbere ariko ntiyahiriwe mu mikino ibiri yindi yakurikiye.

Police WVC byapfiriye hehe?

Police Women Volleyball Club irimo gukina umwaka wayo wa kabiri, ni imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona ahanini ujyendeye ku mibereho y’amakipe ya Police muri rusange, umwe mu batoza beza (Hatumimana Christian) ndetse n’abakinnyi bakiri bato.

Police WVC yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Police WVC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

N’ubwo hari amaraso mashya bari bongeyemo, gusa bagize ikibazo cyo gutakaza umukinnyi wabo wari ngenderwaho Umugandekazi Ayinembabazi Catherine wagize ikibazo cy’uburwayi n’ubu akaba akiri iwabo muri Uganda aho yagiye kwivuza guhera mu mikino yo kwishyura, bityo bakaba barirwanyeho bakoresheje abakinnyi bari basigaye.

Amakipe ya APR VC yarushije iki andi?

Ntituri bugaruke ku bushobozi bwa buri mukinnyi ndetse n’amayeri y’abatoza ariko hari ibigaragarira amaso. APR WVC kimwe na basaza babo, mu gihe andi makipe yagiye ahindagurika cyane cyane mu bakinnyi, bo si ko byagenze kuko yagumanye abakinnyi babo ahubwo bongeramo abeza aho bari bafite ibihanga.

APR WVC yegukanye igikombe
APR WVC yegukanye igikombe

Dihereye kuri APR WVC, ubwo uwari setter (umukinnyi utanga imipira) wabo Igihozo Cyuzuzo Yvette yari amaze gusezera gukina akajya mu gutoza, bahise bagura Akimanizanye Ernestine bakuye muri RRA, umukinnyi waje akabafasha cyane ndetse utabura kuvuga ko ari we APR yari yubakiyeho.

Undi mukinnyi APR yongeyemo yari umwana ukiri muto bakuye muri St Aloys i Rwamagana, Mpuhwezimana Diane wo gufasha Ernestine gusa we ni umwana nta kidasanzwe n’ubundi yari yitezweho, kongeraho abatoza bashya barimo Peter Kamasa ndetse na Igihozo Cyuzuzo Yvette wari usanzwe ari umukinnyi wa APR.

Umukino wa Kepler na APR wari ishiraniro
Umukino wa Kepler na APR wari ishiraniro

APR y’abagabo ntabwo ihindagurika ry’abakinnyi bo ryigeze rigera mu ikipe yabo ahubwo bo bongeyemo bake beza nk’aho bongeyemo umukinnyi nka Niyonshima Samuel bakuye muri Gisagara wabafashije cyane, Paul Akan bakuye muri Ghana ndetse utabura kuvuga ko umukino wabo ari we wari wubakiyeho cyane ndetse n’umutoza Sammy Mulinge ukomoka muri Kenya usanzwe uzi shampiyona y’u Rwanda, cyane cyane ikipe ya APR kuko yayibayemo igiye kitari gito dore ko ari inshuro ya 2 yari ayigarutsemo.

Kepler VC

Kepler VC ikipe yigaruriye imitima ya benshi mu gihe gito iyi kipe ibarizwa mu murenge wa Kinyinya imaze ishinzwe. Nubwo yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona nyuma yo gusezerera ikipe ya Police VC muri ½, iyi kipe ntiyahiriwe kuko yatsinzwe na APR VC imikino 2-0.

Kepler yatanze akazi uyu mwaka, ariko isoza ku mwanya wa kabiri
Kepler yatanze akazi uyu mwaka, ariko isoza ku mwanya wa kabiri

Abakurikiye uko ikipe ya Kepler VC yitwaraga mu mikino yatambutse, n’ubu ntibariyumvisha inkuba yabakubise mu mukino ibiri ya nyuma batsinzwemo gusa uwarebaga mu kibuga yabonaga ko ikipe itarimo guhuza umukino n’ubwo yari ihanganye n’ikipe ya APR nayo ikomeye.

Kuri iki cyumweru nabwo ikipe ya Kepler n’umutoza wayo Nyirimana Fidele, wabonaga ko yaranzwe no gushakira ibisubizo mu bakinnyi ifite ndetse nta n’uwabura kuvuga ko umutoza asa n’aho yari yabuze amahitamo.

Abakinnyi nka Yves Mutabazi, Idd Imolo, Mahoro Ivan, Mangom Michael ndetse n’umunya-Tanzania David Necke, ni bamwe mu bakinnyi bari bitezwe kuza kugora cyane ikipe ya APR ariko byananiranye ndetse wabonaga ko basimburwa kenshi hashakishwa ikindi gisubizo.

N’ubwo shampiyona yasojwe ariko harakomeza andi marushanwa atandukanye mu mukino wa Volleyball nk’aho bagiye gukurikizaho irushanwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi (GMT), aho biteganyijwe ko hazitabira n’amakipe avuye mu bihugu bitandukanye.

Ikipe ya REG yegukanye umwanya wa gatatu
Ikipe ya REG yegukanye umwanya wa gatatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka