Volleyball: Amakipe ya APR yatangiye atsinda muri Tanzania

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira 2022, i Arusha muri Tanzania hatangiye irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka, ryo guha icyubahiro uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Mwalimu Julius Nyerere witabye Imana mu 1999.

Iyi mikino irimo kubera muri Tanzania mu mujyi wa Arusha
Iyi mikino irimo kubera muri Tanzania mu mujyi wa Arusha

U Rwanda ruhagarariwe n’amakipe 2 ya APR (abagabo n’abagore), aho kuri uyu wa Mbere bakinnye imikino yabo ibanza mu matsinda baherereyemo ndetse bakaba banitwaye neza.

Ikipe ya APR y’abagore ni yo yabonye intsinzi mbere, aho yatsinze ikipe ya Magereza yo muri Tanzania amaseti 3 kuri imwe (25- 18, 25-16, 18-25, 25-12).

APR y'abagabo na yo yagaritse MTC yo muri Tanzania
APR y’abagabo na yo yagaritse MTC yo muri Tanzania

Umukino wakurikiyeho ni uwahuje ikipe ya APR y’abagabo na MTC yo mu gihugu cya Tanzania mu mugi wa Dar es Salaam, warangiye utinze bijyanye n’uko amakipe ya kubaye cyane, ariko bikarangira APR iwegukanye ku maseti 3 kuri imwe (25-20, 23-25, 27-25, 25-12).

Ikipe ya APR y’abagabo ni yo mu Rwanda yabashije kwegukana iki gikombe muri 2017, nyuma yo gutsinda ikipe yo muri Kenya, Jeshi la Kulinda Taifa ku mukino wanyuma.

Ikipe y'abakobwa ya APR yatangiye neza iri rushanwa
Ikipe y’abakobwa ya APR yatangiye neza iri rushanwa

Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 23, rirakomeza kuri uyu wa kabiri aho ikipe ya APR y’abagore ikina na ORKESWA yo muri Tanzania naho APR y’abagabo ikine na KARATU yo muri Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka