Volleyball: Amakipe y’abagore ya APR na RRA yerekeje muri Tunisia

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2022, nibwo amakipe y’abagore ya APR WVC na Rwanda Revenue Authority yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamhanga cya Kigali, yerekeje muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, 2022 Women Club Championship.

Ikipe ya RRA ikunze kwitwara neza muri iyi mikino
Ikipe ya RRA ikunze kwitwara neza muri iyi mikino

Ikipe ya APR y’abagore niyo yatwaye shampiyona ya Volleyball y’uyu mwaka mu Rwanda, aho yasoje ku mwanya wa gatatu nyuma y’icyahoze ari UTB ubu yahindutse UVC.

Gusa nk’uko amabwiriza abyemera, U Rwanda rwemerewe gutanga amakipe abiri muri buri kiciro mu mikino nyafurika y’ama club.

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority niyo yagiye yitabira aya marushanwa cyane, nk’aho ubwo iherukayo mu mwaka wa 2018 yegukanye umwanya wa 5 muri Afurika, nyuma yo gutsinda Baffia yo muri Cameroon amaseti 3-0.

Aba kapiteni bombi Yvonne na Hope bashyikirizwa Idarapo
Aba kapiteni bombi Yvonne na Hope bashyikirizwa Idarapo

Mu kiciro cy’abagore nta kipe yo mu Rwanda yari yatwara iki gikombe cyangwa ngo ibone umudari, icyakoze mu mwaka 2016 ikipe ya RRA yageze muri 1/2 nyuma y’uko yari imaze gutsinda ikipe ya El Shams yo mu gihugu cya Misiri amaseti 3-1.

Ikipe ya APR WVC yahagurukanye abakinnyi 14 barimo bane bari mu ikipe y’Igihugu iheruka yakinnye imikino nyafurika.

Dore abakinnyi yahagurukanye:

Uwera Lea,Uwera Prisca,Kabatesi Judith,Mukamana Denyse,Dusabe Flavia ,Musabyemariya Donatha,Uwiringiyimana Albertine,Mushimiyimana Esperance,Bayija Yvonne,Nyirahabimana Marie Divine,Munezero Valentine ,Uwimana,Mukantambara Seraphine ,Musabyimana Penelope.

Ku ruhande rwa RRA nayo yahagurukanye abakinnyi 14 naho harimo batatu bari mu ikipe y’Igihugu ya nyuma yakinnye imikino y’igikombe cy’Afurika.

Biteganyijwe ko bagomba kugera muri Tuniziya (Tunisia) ku masaha y’u mugoroba kuri uyu wa Kane.

Irushanwa nyirizina biteganyijwe ko nyuma yo kugerayo kw’amakipe yose kuri uyu wa Kane, ku wa Gatanu tariki ya 20 hazaba inama itegura irushanwa, ari nayo izagena uko amakipe azahura maze ku wa Gatandatu taliki ya 21 banzike.

APR FC yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira ikipe y'igihugu
APR FC yiganjemo abakinnyi basanzwe bakinira ikipe y’igihugu
Abakinnyi n'abayobozi ba APR
Abakinnyi n’abayobozi ba APR
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka