Volleyball: Amakipe abayeho ate mu gihe imikino yahagaze?

Mu gihe isi ikomeje kugarwizwa n’icyorezo cya Coronavirus hano mu Rwanda hamaze iminsi havugwa amakipe ahagarika amasezerano n’abakinnyi biturutse kuri icyo cyorezo cya COVID-19.

Kigali Today yaganiriye n’amwe mu makipe akina icyiciro cya mbere muri Volleyball mu Rwanda, baganira ku mibereho y’abakinnyi ndetse yumva n’icyo ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ritangaza ku bijyanye n’ubufasha amakipe yakenera kuri iryo shyirahamwe mu gihe iki cyorezo kigikomeje.

UTB isanga iki atari igihe cyo gutererana abakinnyi

Umukozi ushinzwe ubuzima bw’amakipe ya UTB yaba abagabo n’abagore, Mucyo Philbert, yagize ati "Ubuzima bw’abakinnyi bacu bumeze neza, ibikubiye mu masezerano turagerageza kubyubahiriza, turabaha ibyo twavuganye yaba imishahara ndetse n’ibindi bikenerwa."

UTB VC ivuga ko uyu atari umwanya wo gutererana abakinnyi bayo
UTB VC ivuga ko uyu atari umwanya wo gutererana abakinnyi bayo
Ikipe ya UTB VC y'abagore
Ikipe ya UTB VC y’abagore

Mucyo Philbert yavuze ko nubwo iki cyorezo cyakomeza nta gahunda yo guhagarika amasezerano, ahubwo ko bazahitamo kubamo abakinnyi ideni ariko bagafatanya kugira ngo ubuzima bukomeze.

Muri Gisagara VC ngo ibi bihe byiyongereyeho amezi abiri amasezerano ashobora guhaharikwa

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga w’iyi kipe, Gatera Edmond, yagize ati "Muri Gisagara VC ntabwo birakomera cyangwa ngo birenge imbibi. Abakinnyi turimo turabahemba, abo Guma mu rugo yasanze i Gisagara turi kubagaburira ndetse n’ibindi nkenerwa."

Gisagara VC ivuga ko Guma mu rugo nimara ikindi gihe kirekire bashobora guhagarika amazerano
Gisagara VC ivuga ko Guma mu rugo nimara ikindi gihe kirekire bashobora guhagarika amazerano

Uyu munyamabanga yakomeje avuga ko afite impungenge ko iki cyorezo gikomeje bashobora kugira ikibazo cy’ingengo y’imari kuko umwaka w’imikino wari kuba urangiye, gusa ngo guhagarika amasezerano birashoboka ariko babanje kuganira n’abakinnyi babo.

Muri REG VC ntacyahindutse ku masezerano

Kigali Today yaganiriye n’umuyobozi wa REG VC, Geoffrey Zawadi, agira ati "Iki si igihe cyo guhagarika abakozi wahembaga, kuko ni wowe yategagaho amaboko. Biragoranye kumuhagarikira umushahara kandi ejo uzongera ukamukenera. Ibike bihari turabisangira ubuzima bugakomeza nk’ibisanzwe."

REG VC ikomeje gusangira ibyo ifite n'abakinnyi kuko ngo izabakenera
REG VC ikomeje gusangira ibyo ifite n’abakinnyi kuko ngo izabakenera

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, Umunyamabanga waryo Mfashimana Adalbert yavuze ko nta bufasha bw’amafaranga bazatanga. Ni byo yasobanuye muri aya magambo ati "Mu by’ukuri Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) nta bufasha ryabona bwo gutanga mu makipe kuko na ryo ntabwo rifite."

Mfashimana Adalbert yakomeje asaba amakipe kuganira n’abakozi bayo ku bijyanye n’amasezerano yabo.

Shampiyona yahagaze Gisagara VC iri ku mwanya wa mbere aho ikurikiwe na REG VC ku mwanya wa kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka