Volley Ball: U Rwanda rutsinzwe na Algeria ruzahura na Misiri muri ¼

Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volley Ball imaze gutsindwa na Algeria mu gikombe cy’Africa bituma izahura na Misiri ya mbere muri Africa.

Ikipe y'u Rwanda y'umukino wa Volley Ball
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volley Ball

Uwo mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2017, wari uwa nyuma mu itsinda rya kane, warangiye Algeria itsinze u Rwanda amaseti 3-0, u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri muri iryo tsinda.

Iseti ya mbere Algeria yayitsinze ku manota 25 kuri 18, iseti ya kabiri itsinda u Rwanda ku manota 25 kuri 21 naho iya nyuma u Rwanda rukaba rwayitsinzwe ku manota 25 kuri 22.

Algeria niyo yarangije ari iya mbere mu itsinda kuko yatsinze amakipe yose arimo u Rwanda, Chad na Botswana. U Rwanda rwatsinze Chad na Botswana.

Algeria yaherukaga gutsinda u Rwanda mu mwaka wa 2011 amaseti 3-0 mu mikino nyafurika izwi ku izina rya All African Games. Yarutsinze kandi mu mwaka wa 2015 mu mikino nk’iyo amaseti 3-2.

Mu mwaka wa 2014 nabwo Algeria yatsinze u Rwanda amaseti 3-0 mu mikino yo gushaka itike yo gukina imikino yo ku rwego rw’isi.

Iki gikombe cya Afurika cyatangiye ku cyumweru tariki ya ya 22 Ukwakira 2017 kizasozwa ku wa 29 Ukwakira 2017.

Ikipe zizaba eshatu za mbere zikazahita zibona itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izaba mu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka