UTB VC yongeye kwegukana Memorial Kayumba

Amakipe ya UTB mu bagore n’abagabo ni yo yegukanye irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba ryakinwaga ku nshuro ya cumi.

JPEG - 92.9 kb
UTB yegukanye igikombe

Mu mpera z’iki cyumweru mu karere ka Huye haberaga irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, akaba yarahoze ari umuyobozi wa GS Officiel de Butare.

Ryari irushamwa ryakinwaga mu mukino wa Volleyball, aho mu bagabo ikipe ya UTB VC yaje kwegukana igikombe itsinze Gisagara VC mu mikino ibiri yose bakinnye.

Mu bagore, naho ikipe ya UTB yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority amaseti 3-1.

Mu bakanyujijeho, ikipe yitwa Tout âge yo mu karere ka Huye yatwaye igikombe itsinze Umucyo amaseti 3-2, naho mu makipe akina icyiciro cya kabiri Petit Seminaire itsinda Collège Christ Roi amaseti 3-2.

JPEG - 295.2 kb
UTB na Gisagara zakinnye imikino ibiri
JPEG - 212.8 kb
Ikipe ya Gisagara yatsinzwe imikino ibiri na UTB
JPEG - 251.1 kb

JPEG - 76.1 kb
Mu bagore naho UTB yatsinze RRA amaseti 3 - 1
Kwibuka25

MENYA UMWANDITSI

PROMOTED STORIES

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka