UTB VC yateguye irushanwa ry’amakipe y’abagore ku nshuro ya kabiri

Kuva ku wa gatandatu tariki 21 kugera ku cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, mu Rwanda hazabera irushanwa ry’abagore ryateguwe na UTB VC.
Ni irushanwa rifite umwihariko dore ko rizitabirwa n’ikipe y’igihugu ya Botswana.

Ikipe y'abagore ya UTB VC
Ikipe y’abagore ya UTB VC

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya UTB VC, Mucyo Philbert, mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gushishikariza abana b’abakobwa gukunda umukino wa Volleyball no kugana kaminuza ya UTB kugira ngo bateze impano zabo imbere.

Mu makipe yamaze kwemeza ko azitabira irushanwa ry’uyu mwaka, harimo RRA VC yabaye iya kabiri muri Shampiyona.

Hari kandi ikipe y’Igihugu ya Botswana, UTB, APR, IPRC-Kigali, IPRC-South, St Aloys Rwamagana, KVC na Ruhango.

Ubwo iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere mu mwaka ushize, ryegukanywe na UTB yatsinze RRA amaseti 3-0 (14-25, 22-25 na 22-25).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka