UNR na APR VC zirongera guhurira ku mukino wa nyuma wa Carré d’AS

Nyuma y’icyumweru kimwe gusa Kaminuza y’u Rwanda itwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda APR VC amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma wa ‘Play off’, aya makipe arongera ahure ku mukino wa nyuma wa ‘Carré d’As’ kuri icyi cyumweru tariki 20/10/2013 kuri Stade ntoya i Remera.

Nk’uko byari byagenze mu mikino ya Play off, amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore, niyo yitabiriye imikino ya Carré d’As yatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 19/10/2013.

APR VC, Kaminuza y’u Rwanda, INATEK na Lycée de Nyanza nizo zitabiriye iyo mikino mu bagabo, naho APR VC, Rwanda Revenue Authority, Ruhango na GS Saint Aloys ziyitabira mu bagore.

Mu bagabo, Kaminuza y’u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma imaze gutsinda INATEK na Lycee de Nyanza zombi amaseti 3-1, naho APR VC itsinda INATEK amaseti 3-1, inatsinda ariko bigoranye cyane Lycée de Nyanzaku amaseti 3-2.

Mu bagore APR VC na Rwanda Revenue Authority zageze ku mukino wa nyuma zombi zimaze gutsinda GS Saint Aloys na Ruhango amaseti 3-0.
Umukino wa nyuma mu bagabo urahuza APR VC na UNR guhera saa kumi, uraba nyuma y’uza guhuza APR VC na RRA mu bagore wo ukaza gutangira saa munani.

Ikipe iba iya mbere haba mu bagabo ndetse no mu bagore irahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 400 y’u Rwanda, iya kabiri ihabwe ibihumbi 300, iya gatatu uhabwe ibihumbi 250 naho iya kane ikaza guhabwa ibihumbi 150.

Kuri icyi cyumweru ni nabwo Kaminuza y’u Rwanda mu bagabo, na APR VC mu bagore zishyikirizwa ku mugaragaro ibikombe bya shampiyona ayo makipe aheruka gutsindira.

APR VC mu bagabo na Rwanda Revenue Authority mu bagore, nizo zari zegukanye ibikombe bya ‘Carré d’As’ umwaka ushize.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka