Umutoza Nyirimana Fidèle yasinyiye Gisagara VC nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo

Nyirimana Fidèle watozaga UVC yahoze ari UTB yamaze gusubira ku ivuko mu ikipe ya Gisagara VC nk’umutoza mukuru. Nyirimana yageze mu ikipe ya UTB mu mwaka wa 2018 ubwo yari avuye mu ikipe ya Gisagara VC yari amaze guhesha igikombe cya Shampiyona.

Kuva ageze mu ikipe ya UTB, Nyirimana yayihesheje ibikombe hafi ya byose bikinirwa mu Rwanda usibye igikombe cya Shampiyona, dore ko aherutse no gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 ubwo yatsindwaga n’ikipe ya APR amaseti 3-2.

Nyuma yo gusenyuka kwa UTB, Nyirimana Fidèle yakomezanyije n’abasore be ubwo bakoraga ikipe yitwa United Volleyball Club aho yanakinnye amarushanwa agera kuri 3 arimo TAX PAYERS APPRECIATION ryari ryateguwe na Rwanda Revenue Authority, Gisagara Preseason Tournament ndetse n’irushanwa rya Forzza Volleyball Tournament 2021 aho muri ayo marushanwa yose atahiriwe kuko ntaho yabashije kwegukana igikombe gusa akaba yarambayemo imidari inshuro 2 muri Forzza yegukana umwanya wa 3 ndetse no muri TAX PAYERS.

Nyirimana asubiye muri Gisagara VC
Nyirimana asubiye muri Gisagara VC

Nyirimana Fidèle asimbuye Ndahiro Joseph wari umutoza w’iyi kipe kuva muri 2021.
Kuva Ndahiro yaba umutoza wa Gisagara ntaratakaza igikombe na kimwe mu bikombe byakiniwe mu Rwanda.

Nyirimana asubiye muri Gisagara nyuma yo kuyivamo muri 2017-2018 yerekeza muri UTB. Usibye UTB na UVC, Nyirimana yatoje amakipe nka Kaminuza nkuru y’u Rwanda, Rayon Sports, Kirehe ndetse na Gisagara.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Nyirimana Fidèle azungirizwa na Ndamukunda Flavien uzajya abifatanya no gukina.

Nyirimana yari asanzwe ari umutoza wa UVC yahoze ari UTB
Nyirimana yari asanzwe ari umutoza wa UVC yahoze ari UTB
Yatwaye ibikombe birenga 4 mu ikipe ya UTB VC
Yatwaye ibikombe birenga 4 mu ikipe ya UTB VC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka