U Rwanda rwongeye gutsinda Misiri bazahurira ku mukino wa nyuma wa Sitting Volleyball (AMAFOTO)

Mu mukino wa Sitting Volleyball y’abafite ubumuga, u Rwanda rwatsinze umukino wa kane mu mikino nyafurika iri kubera mu Rwanda (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships 2019).

Nyuma yo gutsinda Kenya na Misiri ku munsi wa mbere w’amarushanwa kuri iki Cyumweru, ikipe y’u Rwanda mu bagore yongeye yongeye gutsinda indi mikino ibiri yari ifite kuri uyu wa mbere.

Mu mukino wa mbere wabaye mu gitondo, u Rwanda rwatsinze Kenya amaseti atatu ku busa, ruza kongera gutsinda Misiri amaseti atatu kuri imwe mu mukino wabaye iri joro guhera Saa moya.

U Rwanda rwaje gusoza imikino y’amajonjora ruri ku mwanya wa mbere n’amanota 12, Misiri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6, naho Kenya ku mwanya wa nyuma aho nta nota na rimwe ifite.

U Rwanda na Misiri ziraza guhurira ku mukino wa nyuma kuri uyu wa Kabiri muri Petit Stade Amahoro guhera i Saa kumi n’imwe zuzuye, izegukana igikombe ikazahita ibona itike yo guhagararira Afurika mu mikino Paralempike izabera i Tokyo umwaka utaha.

Amwe mu mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Misiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka