U Rwanda rutsindiwe muri 1/4 mu gikombe cya Afurika cya Volleyball

Mu mukino wa 1/4 wahuzaga u Rwanda na Maroc, urangiye u Rwanda rutsinzwe amaseti 3-0, ruhita runasezererwa.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntibashije gukabya inzozi zo kugera muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cya Volleyball, nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 na Maroc.

Ni umukino ikipe ya Maroc yayoboye kuva utangiye, aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-17, itsinda iya kabiri ku manota 25-23, itsinda n’iya gatatu ku manota 25 kuri 17 y’u Rwanda.

Ikipe ya Maroc yahise ibona itike ya 1/2 hamwe na Cameroun, Misiri ndetse na Tunisia, mu gihe u Rwanda rwo ruzakina imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugera ku wa munani.

Abakinnyi b'u Rwanda bagerageje ariko Maroc ibabera ibamba
Abakinnyi b’u Rwanda bagerageje ariko Maroc ibabera ibamba
Umutoza w'ikipe y'u Rwanda
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda

Kureba andi mafoto menshi y’uyu mukino, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka