U Rwanda rutsindiwe muri 1/4 mu gikombe cya Afurika cya Volleyball
Mu mukino wa 1/4 wahuzaga u Rwanda na Maroc, urangiye u Rwanda rutsinzwe amaseti 3-0, ruhita runasezererwa.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ntibashije gukabya inzozi zo kugera muri 1/2 cy’irangiza mu gikombe cya Afurika cya Volleyball, nyuma yo gutsindwa amaseti 3-0 na Maroc.
Ni umukino ikipe ya Maroc yayoboye kuva utangiye, aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-17, itsinda iya kabiri ku manota 25-23, itsinda n’iya gatatu ku manota 25 kuri 17 y’u Rwanda.
Ikipe ya Maroc yahise ibona itike ya 1/2 hamwe na Cameroun, Misiri ndetse na Tunisia, mu gihe u Rwanda rwo ruzakina imikino yo guhatanira imyanya kuva ku wa gatanu kugera ku wa munani.
Kureba andi mafoto menshi y’uyu mukino, kanda HANO
Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|